Umuhanzi ukomeye akomeje kwicuza

05/02/2024 08:47

Lil Frosh umwe mu bahanzi beza muri Nigeria, akomeje kugaragaza ukwicuza kudasanzwe nyuma yo kuvuga ko kugira umukunzi byamwangirije impano bigatuma adatera imbere bikamuvana muri DMW ya Davido.Lil Frosh avuga ko kugira umukobwa bakundaga ‘Girlfriend’ byatumye ashinjwa ihohotera ngo bikaza kwangiza umwuga we wo kuririmba.

 

Uyu ni umwe mu bahanzi bakoranye na Davido muri 2020 mu nzu ye isanzwe ifasha abahanzi ariyo ‘DMW’ gusa baza gusesa amasezerano bagatandukana agahita akora ku giti cye.Uyu musore ngo yaje gushinjwa guhohotera uwari umukunzi we witwa Gift Camille,  aho muri 2022 uyu  mukobwa yajyanye Lil Frosh mu nkiko amushinja kumuhohotera bikanatuma Davdo atongera kumusinyisha muri DMW.

 

Mu kiganiro yagiranye na Clout FM , uyu musore yemeje ko kujyanwa mu nkiko na Camille Gift wari umukunzi we byatumye Davido ashyira ku iherezo imikoranire bari bafitanye, avuga ko ibinyoma by’uwo mukobwa ari byo byatumye umuziki we ujye mukangaratete.Yagize ati:”Umukobwa twahoze dukundana yavuze ko namukubitaga, ariko ntakubeshye, nta nakimwe mbiziho pe.Yabishyize kumbuga Nkoranyambaga mpita nirukanwa muri DMW ya Davido.Navuye muri Lebal muri 2020 ndigenga.Ndashaka ko abafana banjye bamenya ko ntigeze muhohotera.

“Ndi umusore witonda,ariko mbabazwa n’uburyo abantu bacira imanza ibyo babona kuri murandasi gusa iyo nza kuba mfite amahirwe yo gusubira mu bihe hari ibyo nahindura.Ndarahiye ntabwo nagira umukunzi.Ndicuza kuba naragize umukunzi”.

Advertising

Previous Story

Indirimbo ya Fela Kuti yakoze amateka muri Grammy Awards

Next Story

NYABIHU: Umwarimu wavuze ko azimamaza ku mwanya wa Perezida arashinjwa kubiba amacakubiri muri bagenzi be no kwica akazi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop