NYABIHU: Umwarimu wavuze ko azimamaza ku mwanya wa Perezida arashinjwa kubiba amacakubiri muri bagenzi be no kwica akazi

05/02/2024 09:24

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent watsinzwe ku mwanya wo kujya muri Njyanama y’Akarere ka Rubavu ubwo hatorwaga abokuzuza Njyanama ari naho havuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu aho yari yiyamamarije n’abagenzi be,nyuma akaza kuvuga ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze [X], kuri ubu yatangaje ko abayobozi b’Ikigo cye bamugeretseho kuzana amacakubiri muri bagenzi be bakorana.

 

Nk’uko bitangazwa na UMUSEKE  bagiranye ikiganiro ngo hari ibaruwa igaragaza ko uyu mwarimu ashinjwa gutuka mugenzi we witwa Ukwisanga Jean de Dieu aho asabwa ubusobanuro dore ko ngo yamubwiye ko ‘Ubwenge bwe bureshya nuko areshya”.Muri urwo rwandiko yakiriye tariki 02 Gashyantare 2024, Umuyobozi wa REGA ADEPR Musabimana Odette, avuga uyu Hakizimana Innocent yasuzuguye bagenzi be mu ruhame, aho ngo yagaragaje ko badashoboye kwigisha.

 

Ikindi ni ukuzana amacakubiri mu bandi aho avuga ko “Umuyobozi yubatse akazu mu kigo cy’ishuri”.Hakizimana Innocent yatangaje ko ibyo avugwaho ari ibinyoma ko ahubwo ngo ari ushyingirwaho ibyaha nyuma gutangaza ko aziyamamaza.Ati:”Ikibazo banshinja ntabwo ari hariya cyatangiriye mu Karere ka Nyabihu.Ibibazo byatangiye mu kwa Karindwi (Nyakanga) 2023, mvuga ko nzatanga Kandidatire yo kuyobora Igihugu nk’Umunyarwanda wigirira icyizere.Kubera ko hariya abayobozi bashyirwaho bavuye mu muryango wa FPR , nanjye nabaga mu muryango wa FPR , nahise nibasirwa n’ubuyobozi bw’ikigo.

 

Aba arambajije ngo ese ibintu biri kuvugwa ko uzatanga kandidatire kandi dufite umukandida umwe , Perezida wa Repubulika Paul Kagame , ni gute wavuga ko nawe uziyamamaza”.Hakizimana Innocent avuga ko yahise abwirwa n’umuyobozi w’ikigo ko ingaruka aza kuzibona.Ati:”Umuyobozi w’ikigo cya GS MURAMBI nigishagaho yahise ambwira ngo ingaruka urazibona mukanya ,bitarenze n’icyumweru”.Uyu avuga ko umuyobozi w’ikigo yahise amurega k’Umuyobozi w’Akarere , batangira kumuhimbira ibyaha.

 

Ati:”Icyo gihe twari turi gusoza umwaka wa 2023, noneho icyo gihe bahita bategura ngo hari abarimu bakoze amakosa bari gushaka kubahimbira ibyaha, ariko ninjye bari bagamije”.Hakizimana Innocent avuga ko icyo gihe Ubuyobozi bw’Akarere bwamushinje gusuzugura Ubuyobozi bw’ikigo no gukererwa ku kazi  gusa akavuga ko ibyo byaje ari uko amaze gutangaza ko aziyamamaza kuba Perezida wa Repubulika.Uyu avuga ko mu kwisobanura yavuze ko ibyo aregwa ari ibinyoma cyane ko nta baruwa n’imwe yigeze yandikirwa yihanangirizwa.Ati:”Icya mbere ni agaragaze ibaruwa n’imwe yigeze kunyandikira n’imwe anyihanangiriza kuri ayo makosa avuga.Ibaruwa arayibura”.

 

Uyu uvuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ubwe yasabye imbabazi agaragaza ko “Bibaje kuba umwarimu mugenzi we amushinja ibinyoma”.

ISOKO: UMUSEKE.

Komeza usome inkuru irambuye unyuze hano ku Umuseke.rw

Nyabihu: Uvuga ko aziyamamariza kuyobora Igihugu arashinjwa amacakubiri

Advertising

Previous Story

Umuhanzi ukomeye akomeje kwicuza

Next Story

DR Congo: Abaturage bafite ubwoba n’impungenge ko M23 igiye kuniga uyu Mujyi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop