Indirimbo ya Fela Kuti yakoze amateka muri Grammy Awards

05/02/2024 08:30

Mu gihe hatangwaga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 66, indirimbo yitwa ‘Water Has No Enemy’  ya Nyakwigendera Fela Kuti , wamamaye muri Muzika ya Nigeria, yacuranzwe muri uyu muhango ubwo bajyaga gutangaza Tyla wo muri Afurika y’Epfo nk’uwegukanye igihembo ahigitse abarimo Davido , Burna Boy , Asake,…Uyu mukobwa Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yahamagawe nk’uwatsinze mu cyiciro ‘First Best African Music Perfomance’.

 

Iyi ndirimbo ya Fela Kuti yise Water yacuranzwe bitungura benshi ndetse icurangwa mu gihe hari hagiye gutangwa igihembo cy’undi muhanzikazi benshi bavuga ko hashobora kuba habayemo kwibeshya cyangwa kumuha icyubahiro kuko ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika by’umwihariko muri Nigeria  kabone n’uwo yapfuye.

 

Ibi bihembo byatanzwe ku cyumweru tariki 4 Gashyantare 2024 ari nabwo uyu muhanzikazi  Tyla yatoranijwe agahabwa iki gihembo cy’Umuhanzi wa Mbere mu mateka nka ‘Best African Music Perfomance’.Tyla , yahigitse abarimo Davido [Unavailable], Asake [Amapiano] , Burna Boy [ City Boys ] na Ayra Starr [Rush].Icyatunguye abantu ni uburyo bacuranze indirimbo ‘Water has no Enemy’ ya Fela Kuti nyamara bagiye guhemba Tyla.

Advertising

Previous Story

Davido yatahiye aho mu bihembo bya Grammy Awards

Next Story

Umuhanzi ukomeye akomeje kwicuza

Latest from Imyidagaduro

Go toTop