Saturday, December 2
Shadow

Umuhanzi Theo Bosebabireba agiye gukorana indirimbo n’umukecuru ufite abuzukuru 14 bakunda kwita Intare Ishaje

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Theo Bosebabireba, yasubije umukecuru w’abuzukuru 14 witwa Intare Ishaje wifuje ko bakorana indirimbo.

 

Uyu mukecuru wo mu Karere ka Rwamagana, yari yatangaje ko mu byo yifuza harimo no gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba none ngo intego ye yayigezeho.Nyuma y’aho Theo Bosebabireba amenyeye ko uyu mukecuru akeneye ko bakorana indirimbo yarabimwemereye ndetse amwemerera ko n’amafaranga azayigendaho yose azayishyura.Theo Bosebabireba yagize ati:” Uwo mubyeyi ndamuzi ,ni umukecuru ukuze ufite n’abuzukuru .

 

Ni umubyeyi uririmba neza kandi niba ashaka gukorana nanjye indirimbo muzamubwire ko tuzayikora kandi ashobora kuba adafite ubushobozi bwo kuyishyura ,ni njye uzayishyura kuko njyewe ubushobozi bwo kuyishyura ndabufite”.

 

 

Share via
Copy link
Powered by Social Snap