Ubutumwa bwagenewe Se wa nyakwigendera Nyiramana wamamaye muri Seburikoko utarabonetse mu muhango wo gushyingura umwana we

by
06/09/2023 14:44

Nyina ubyara nyakwigendera Nyiramana yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo mu kurera abana wenyine kugeza igihe Nyiramana arwaye agapfa se ntaze no gushyingura.

 

Mu butumwa nyina wa Nyakubyara Chantal uzwi muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko yagaragayemo yitwa Nyiramana, yageneye ubutumwa abarimo se wa Nyiramana.

 

Yababajwe no kuba umugabo babyaranye Nyiramana atagize ahinguka mu burwayi bw’umwana we, ndetse no mu gushyingura akaba atarigeze ahabobeka.Ubwo yatangazaga ubutumwa yamugeneye yagize ati:” Mu mubwire ko umwana we w’imfura yapfuye.”

 

Uyu mubyeyi yavuze ko yatewe inda afite imyaka 19 ariko akarwana urugamba wenyine agatereranwa n’umugabo we kugeza agize ibyago se w’umwana ntanaboneke.

 

Yavuze ko ashima Imana ko yabashije kurwaza umwana we ndetse ko byibura agahe kanyuma yakamaranye n’umwana we.Nyiramana yapfuye ku myaka 37 azize uburwayi.

Source: Inyarwanda

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Kigali ayifite mu biganza bye ! Umuhanzi Alyn Sano yongeye kwishongora avuga ko Kigali ayifite muri muzika

Next Story

Umuhanzi Theo Bosebabireba agiye gukorana indirimbo n’umukecuru ufite abuzukuru 14 bakunda kwita Intare Ishaje

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop