Nkore iki ? : Umugabo wanjye tumaze imyaka 10 duhanye gatanya arifuza ko twakongera kubana! mfite impungenge ko ibyo twapfuye byazongera kugaruka

by
07/09/2023 06:13

hashize imyaka 10 njyewe n’umugabo wanjye dutandukanye byemewe n’amategeko ariko kuri ubu yagarutse mubuzima bwanjye ndetse nanjye ndumva twasubirana ariko mfite impungenge.

 

Umubano wacu mbere y’uko dutandukana wari umaze Kuba mubi cyane nubwo twabanye dukundana tubona ibintu kimwe, ariko twaje gupfa ikintu gikomeye kuburyo nagerageje kucyihanganira ariko bikanga.

 

Sinifuzaga gusenya kuko umugabo wanjye naramukundaga cyane, ariko tukimara kubyara abana bindahekana batatu yatangiye guhinduka, akajya ataha nijoro ubundi rimwe na rimwe ntanatahe, bigera aho akajya ataha yasinze, nyuma aza kujya ankubita kuburyo nahoranaga ibisebe kandi ntemerewe kuvuga icyabinteye.

 

Yambwiragako umunsi navuzeko ankubita azanyica, byageze igihe nza kumenyako asigaye afite abandi bagore ndetse ko hari nuwo yateye inda, nabimbwiwe nuko yamuhaye message arinjye ufite phone maze amwandikira amubwirako akeneye amafaranga yo kuvuza umwana bafitanye.

 

Narabibonye ndaceceka sinirirwa mbivuga kuko narinziko nubundi ntacyo ndaba nkijije, nyuma yaje kuncunga ntahari, agurisha ibintu byo munzu byose afata amadeni mubaturanyi, udufaranga twose nari narabitse aratunyiba aragenda ansiga iheruheru nyiberwa niyo yagiye.

 

Kongera kwiyubaka byarangoye, ariko ndihangana ndwana kubana banjye ndi njyenyine. Nyuma y’igihe kinini hafi umwaka nagiye kubona mbona aragarutse yarabaye nabi, yarahindanye ariko numva mugiriye impuhwe, ndongera ndamwakira nawe ansaba imbabazi ambwirako yahindutse ndetse aje ngo twubake, kuko namukundaga cyane naremeye.

 

Yabanje kwigira umwana mwiza by’igihe gito ariko hadaciyeho kabiri asubira muri za ngeso zo gusinda kujya mubandi bagore, rimwe na rimwe bakanampamagara abo bagore ngo ninjye gucyura umugabo wanjye, byageze aho kwihangana nanjye birananira arinako kwaka gatanya ngize Imana birihuta kuko abayobozi bari baramaze kumenya ikibazo cyanjye.

 

None mungire inama ubu yaragarutse ambwirako aho yirukiye ntawundi mugore yabonye unduta, yansabye imbabazi yewe ajya niwacu kubasaba imbabazi, yarakijijwe yemwe ubu arasenga cyane ntagisiba Misa, nanjye mba mbonako yahindutse, arifuza ko twasubirana nanjye Kandi ndumva nkimufitiye urukundo ariko mfite ubwoba ko ibyabaye byazagaruka.

Umwanditsi: MK

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Theo Bosebabireba agiye gukorana indirimbo n’umukecuru ufite abuzukuru 14 bakunda kwita Intare Ishaje

Next Story

Dore amafunguro ashobora gufasha abagore kugira amabere manini n’ikibuno

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop