Umuhanzi The Ben yahaye Gasopo abashaka kwica igitaramo cye cyitezweho guhuruza imbaga abibutsa ko ari Igisamagwe

20/09/2023 22:55

Umuhanzi The Ben yahaye Gasopo abashaka kwica igitaramo cye cyitezweho guhuruza imbaga abibutsa ko ari Igisamagwe

 

The Ben ukomeje imyiteguro y’igitaramo kizaba tariki 1 Ukwakira 2023, yahaye Gasopo abifuza kucyangiza , abibutsa ko ari Igisamagwe.Biteganyijwe ko tariki 30 Nzeri azabanza gusangira no kuganira n’abakunzi be.

 

Kuva byatangazwa ko The Ben yishyuwe arenga Miliyoni 41 Rwf, hari amakuru yavuzwe y’uko gashobora kuba hari itsinda ry’abantu bifuje kumwangiriza igitaramo bitwa abamufitiye ishyari.Ibi ntabwo byigeze uyu muhanzi intege na cyane ko atigeze arekera ho gukora atitaye kubari kukigera amajanja.

 

Mu minsi yashize kuri Twitter, haciye ikizwi nka ‘Space’ yagarukaga kuri iki gitaramo maze havugirwamo amakuru y’uko hashobora kuba hari abantu 2 bitifuza ko iki gitaramo gikomeza, gusa bishamangirwa ko byose biri guterwa n’ishyari nk’uko InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru ibitangaza.

 

Nyuma y’ibyo The Ben yanyuze kuri Konti ye ya TikTok maze agira ati:” Ntabwo wandwanya ngo unsinde Ndakubwiza ukuri. Ndagukunda Burundi. Nagira ngo menyeshe buri wese uri inyuma y’ibi byose ko iyo mitwe yanduye gusa ko ntacyo yadukoraho na gito,mu Rwanda nta muntu uzigera aturwanya ngo adutsinde”.

Advertising

Previous Story

Kim Kardashian watandukanye na Kanye west wavuzweho kwambara ubusa yatangiye gusohokana n’abandi bagabo

Next Story

MU MAFOTO : Uburanga n’amateka by’umuhanzikazi Rihanna uherutse kwibaruka ubuheta hamwe n’umugabo we w’icyamamare A$AP Rocky

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop