MU MAFOTO : Uburanga n’amateka by’umuhanzikazi Rihanna uherutse kwibaruka ubuheta hamwe n’umugabo we w’icyamamare A$AP Rocky

21/09/2023 07:23

Inkuru y’uyu munsi tugiye kugaruka ku mateka y’umuhanzikazi w’icyamamare ku isi Rihanna wamamaye cyane muri muzika y’Isi.

 

 

Amazina yiswe n’ababyeyi ni Robyn Rihanna Fenty, yavutse tariki 20 Gashyantare mu 1988.Yavukiye muri Barbados (Barbadian).Ni umucuruzi , umwanditsi wa Filime ndetse akaba umuhanzi ufatwa nka nta korwaho mu kinyejana cya 21.Nyuma yo gukorana na Def Jam muri 2005,  Rihanna yahise yamamara cyane ndetse ahita akora na Album yise ngo Music Of The Sun n’iyo yise ngo A Girl Like Me.

 

 

 

Rihanna yavutse kubabyeyi babiri barimo nyina wari umucungamutungo witwa Monicca na Se wacungaga ibicuruzwa ahazwi nko muri ‘Warehouse’  witwaga Ronald Fenty.Rihanna afite abavandimwe babiri aribo ; Rorrey na Rajab Fenty akagira abandimwe be 4 badahuriye kubabyeyi bombi.

 

 

Ubwo Rihanna yari umwana , se umubyara amakuru avuga ko yakundaga kubangamira nyina cyane akamuhohotera mu buryo bugaragara inyuma dore ko yakundaga gukoresha ibibyobwenge cyane birimo ikizwi nka Cocaine , nyuma Se aza gutandukana na nyina nyuma yo kunanirwa kwihanganira ubwo buzima yari yashyizwemo na Se.

 

 

Rihanna yatangiye umuziki arikumwe n’abandi bana b’abakobwa biganaga muri Barbados , batangira nta gikoresho cya muzika bafite gusa bafashwa n’uwitwa Eva Rogers.Uyu mugabo akimara kumva impano ya Rihanna yaravuze ati:”Umunsi Rihanna yinjira muri Studio byari bimeze nk’aho abo bandi bakobwa ntabari bahari”.

 

 

 

Rihanna yahawe akazi muri Hotel ya Rogers, akajya akunda kujya gutaramirayo, nyuma aza kugaruka ari kumwe na nyina umubyara  Eva Rogers amaze kumukunda ahita amujyana muri Amerika gukora indirimbo mu buryo bugezweho yashoboraga kumufasha kubona inzu yagombaga kujya imufasha mu buryo buhoraho.Muri icyo gihe Rihanna yakoze indirimbo 2 ; Iyo yise ngo Pon de Replay na The Last Time zose zashyizwe kuri Album ye yise ngo ‘Music Of The Sun’ nk’uko twayigarutseho haraguru.

 

 

Mu mwaka wa 2007 Rihanna yakoze indirimbo yise ‘Roll it’ ari nabwo yarimo gutandukana n’abo bandi bakobwa bafatanyije gukora muzika mu myaka yabanje.Nyuma yakoze izindi zirimo na ‘Umbrella’ yakoze amateka kuruhande rwe, ikamugira ikimenya bose no mu Rwanda barayibuka.

 

 

 

Rihanna amaze kubaka izina yahise akoresha izina Rihanna nka Brandy , ajya mu mideli mu buryo bweruye ari naho yatangiriye kujya amurika imyambaro ndetse yamamaza n’amavuta n’ibindi birungo by’abakobwa dore ko muri 2017 , yashyize hanze icyo yise ‘Fenty Beauty’ yari muri LVMH gusa afitemo 50% nk’uko ikinyamakuru Forbes  cyabitangaje.

 

 

BEVERLY HILLS, CALIFORNIA – JANUARY 10: 80th Annual GOLDEN GLOBE AWARDS — Pictured: (l-r) Rihanna and A$AP Rocky attend the 80th Annual Golden Globe Awards held at the Beverly Hilton Hotel on January 10, 2023 in Beverly Hills, California. — (Photo by Christopher Polk/NBC via Getty Images)

Kugeza ubu Rihanna ni umwe mu bahanzikazi bamaze kubaka izina kuko yahawe ibihembo bitandukanye.Uyu muhanzi kuri ubu afite umugabo witwa ASAP Rocky nawe w’umuraperi ndetse bamaze kubyarana abana 2 ariko Riot na RZA.

Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky

Advertising

Previous Story

Umuhanzi The Ben yahaye Gasopo abashaka kwica igitaramo cye cyitezweho guhuruza imbaga abibutsa ko ari Igisamagwe

Next Story

Dore ubusobanuro , imico n’imiterere y’abantu bitwa amazina arimo Alexis na Amiel

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop