Prince usanzwe akora umuziki Nyarwanda yibanda ku ndirimbo z’urukundo no kwigisha abantu batandukanye, yashyize hanze iyi yise ‘Fimbo’, yibutsa abakobwa n’abasore kujya bita ku rukundo rwabo hirindwa ko hagira ubeshywa.
Prince aganira na InyaRwanda.com yagize ati:” Iyi ndirimbo rero ivuga ku rukundo ruri hagati y’umukobwa n’umusore ariko umukobwa akaba yarazinutswe urukundo kuko abayizera ko nta rukundo rwukuri rukiriho bitewe nuko abo yakundanye nabo mbere bose bakinnye n’aramangamutima ye bakamubeshyako bamukunda kandi bagamije kumusambanya.
Ibi rero bituma undi musore bahuye nyuma uje amukunda by’ukuri kandi wishimira imiterere ye agorwa no kumwumvishako we amukunda bitandukanye nabo yahuye nabo batazi urukundo icyaricyo kubera ko bo bgenzwaga nirari bari bamufitiye”.
Uyu musore yemeza ko iyi ndirimbo igamije kubwira abantu ko urukundo rw’ukuri rukiriho kandi ko hariho abarufite.
Fimbo ya Prince yakozwe na Bob Pro ndetse na Soundliser.Prince kandi yatangarije InyaRwanda.com ko afite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo zitandukanye yakoze ndetse no gushyira hanze EP igizwe n’indirimbo 3.