Yabyaye 3 umwe arapfa ! Umuhanzi Kizz Daniel yishongoye kubatarabyara ababwira ko ntakiryoha nk’urubyaro

25/09/2023 13:26

Kizz Danil wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye muri Afurika yagaragaye aryohewe no kwitwa papa w’impanga avuga ko ntagishimisha nko kugira urubyaro.

 

 

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe,  wamamaye nka Kizz Daniel  yagaragaje ko kuba papa w’abana byamugizeho ingaruka nziza.Ubwo yatumirwa mu kizwi nka Podcast yitwa ‘Afrobeats Podcast’ ikorwa n’uwitwa Adesope Olajide , Kizz Daniel yemeje ko abana be bamuhinduye agaragaza ko kugira abana byamwongereye ubumuntu muri we, bimufasha kugira kwisanzura no kumva ibintu.

 

 

 

 

Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo ‘Buga’ n’izindi,yemeje ko kuba umugabo akagira umwana nanone byatumye aba umuntu mwiza,ndetse ashimangira ko ashimira cyane uwo yahindutse we kubera abana be.Yagize ati:”Kugira abana banjye byatumye ubumuntu bwiyongera muri njye, kandi ndabishimira cyane.Ibi kandi bigaragarira abantu banyegereye  ndetse byasubije icyo nahoraga nifuza cyo kuba umuntu mwiza”.

 

Uyu muhanzi yavuze ko atoza abana be uko yifuza ko bagira , kuko ngo abacyaha munzira nziza, Yagize ati:”Ndimo kubatoza ngo bazabe abasirikare,mfite ikiganza cyiza gikomeye”.Mu mwaka wa 2021, uyu muhanzi yatangaje ko yibarutse impanga arizo ; Jelina na Jalil bavutse ku isabukuru ye y’amavuko  ku itariki ya 1 Gicurasi.

 

 

 

Mu gihe gikurikiye , uyu muhanzi yatangaje ko babyaye abana batatu , gusa baza gupfusha umwe muri bo ku munsi wa 4 nyuma yo kwibaruka.Uyu mugabo yahise arahirira kuzaba papa mwiza kubana be.

Advertising

Previous Story

Umuhanzi Kenny Sol yavuze ko azakora ibitaramo bizenguruka igihugu mbere y’uko uyu mwaka wa 2023 urangira

Next Story

EXCLUSSIVE: Umunyamakuru wa RBA Big Shema ahishuye uburyo umuziki wo Ntara usigariye muba DJ no mu baririmba mu tubari (IGICE CYA 1) – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop