Umuhanzi Daimond Platinumz yasabye abasore gushaka amafaranga abibutsa ko urukundo rutakibaho

15/04/2023 22:43

Umuhanzi Daimond Platinumz yasabye abasore gushaka amafaranga abibutsa ko urukundo rutakibaho

Umuhanzi Daimond wo muri Tanzania umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Afurika y’Uburasirazuba , yasabye abasore gushaka amafaranga abibutsa ko urukundo rutakibaho.

Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije kuri Konti ye ya Instagram aho yagize ati:

”Igihe uzaba ukize, inkumi zose zizifuza kugira amafaranga yawe atari urwo rukundo rwawe rw’ubugoryi.”Yerekana ko mu gihe cyose uzaba ntayo ufite bizahita birangira ati:

”Mukorere ibirenga miliyoni maze haboneke kimwe, udashoboye azahita akwereka ukuri kwa nyako kwe.”

Nyuma yo kwerekana ko inkumi yose iba ikora umubare ku mafaranga y’umusore, yasabye abasore gushaka amafaranga, mbese yerekana niba utayafite utagakwiye gutekereza iby’urukundo. Ati: ”Nshuti zanjye dushake amafaranga.”

Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’amasaha macye umugore babyaranye, Zari Hassan yerekanye ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo mu gihe hari icyo bifuza batabasha kubona nk’inzu, imodoka n’ubundi buzima bw’inzozi zabo.

Umugore Zari yavuze ko abagabo bo babikora bagamije kwishimisha cyangwa kubera irari, nta n’icyo bari bwinjize, ibi akaba ari byo bimutera gushima abagore baca inyuma abagabo babo, bakurikiye imitungo.



Advertising

Previous Story

“Ntabwo wabona umugabo udaca inyuma uwo bashakanye , uwo nta n’ubwo abaho kuri iyi si” – Belinda

Next Story

Menya impamvu atari byiza kurarana amasogisi nijoro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop