Menya impamvu atari byiza kurarana amasogisi nijoro
Ubusanzwe byahindutse umuco kuri bamwe abandi babigira intego by’umwihariko abatuye aho bitako hakonje.Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu atari byiza kurara wambaye amasogisi.
Ubushakashatsi bwakorewe muri America bwagaragaje ko 3 ku ijana by’abaturage barara bambaye amasogisi kurenza abandi.Ubundi bushakashatsi bwakozwe na MattressNextDay, bwagaragaje ko ari byiza kurara utambaye amasogisi mu gihe byari byaragizwe intego.
Kwambara amasogisi kuva saa 7H00 za mu gitondo kugeza saa 11 z’amanywa ni bibi ku buzima bw’ubikora nk’uko bigaragazwa n’ikinyamakuru Opera news dukesha iyi nkuru.Iki kinyamakuru kigaragaza ko abahanga basanze muri uku kurarana amasogisi hashobora kubaviramo indwara yitwa Pseudomonas aeruginosa ndetse na Bagiteriya.
Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, 30% by’abaturage bambara amasogisi mu ijoro , batuma ibirenge byabo bidahumeka neza nabo ubwabo.