“Ntabwo wabona umugabo udaca inyuma uwo bashakanye , uwo nta n’ubwo abaho kuri iyi si” – Belinda

15/04/2023 18:06

Ubusanzwe gucana inyuma ni igikorwa kigayitse ndetse cyandagaza cyane uwo mwashakanye cyangwa uwo mubana , uwo mwemeranyije kubana mu byiza no mu bibi.Iki gikorwa akenshi gikorwa n’abagira inda ndende bigereranywa n’abatanyurwa mu buzima busanzwe.

Mu gihe umugabo cyangwa umugore aciye inyuma uwo bashakanye aho ari atekereza ko ahaze gusa abahanga bavuga ko ntawe uhaga imibonano mpuzabitsina kimwe n’uko ntawe uhaga ibyo kurya.Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu ashobora kuba ashonje nonaha mukanya akarya ariko akongera agasonza.

Kurya cyangwa kunywa bigereranywa nibyo.Uwitwa Belinda mu kiganiro yagiranye na Sabin [Isimbi TV] yagaragaje ko nta mugabo udaca inyuma uwo bashakanye ndetse ko uwo mugabo ntawe ubaho.Ibi yabivuze asa n’ukomeje kandi ubona ko asa n’uwababajwe cyane mu rukundo dore ko yagiriye inama abagore bapfusha abagabo babo bakongera gushaka abandi.

Yagize ati:”Ntabwo wamfusha umugabo ngo wongere ushake undi. Oya pe ! Umva nkubwire , njye narapfushije umugabo , kuri njyewe , ntabwo nakongera gushaka rwose.Ariko ari ugutandukana bisanzwe, mbonye undi namushaka kuko gushaka undi mugabo waratandukanye n’uwambere ni ukugira ngo wongere wishime ariko gupfakara biratandukanye cyane”.

Erega , hari ubwo ushaka uwambere bikanga , n’uwakabiri bikanga ariko uwa Gatatu ntabwo bibaho.Erega ntabwo wabona umugabo utazaguca inyuma, umugabo udacana inyuma ntabwo abaho rwose.Byibura ushobora guhura n’abantu batatu ariko nanone muri wowe nawe harimo uba warananiranye pe”.

Advertising

Previous Story

“Umugabo wanjye bamuhimbye Aburahamu kubera kuryamana na buri mukobwa mu gace dutuyemo kandi ndabirambiwe ” – Agahinda k’umugore baca inyuma buri munsi ugisha inama

Next Story

Umuhanzi Daimond Platinumz yasabye abasore gushaka amafaranga abibutsa ko urukundo rutakibaho

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop