Harmonize yahanuriwe kuba umuhanzi udasanzwe ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 2024.
Harmonize usigaye abana n’umwana we mu rugo, umukozi w’Imana Prophet Frank Mchomvu , yamuhanuriye ibidasanzwe mu mwaka tugiye kwinjiramo , agaragaza ko mu gihe yakomeza gukora agomba kuzaba umuhanzi mpuzamahanga.
Prophet Frank yagize ati:”Uyu mwaka wa 2024 abantu bazamenyekana cyane.Umuhanzi uzamamara cyane hano muri Tanzania ni Harmonize”.Uyu mugabo yahanuye ko kandi abantu bakoresha ubwenge bwabo bagamije gutera imbere bizababera byiza cyane.
Uyu mugabo ‘Prophet Frank’ yemeza ko ashobora kwamagana amadayimoni ari mu muntu ndetse ngo azwiho gukora ibitangaza cyane.
Frank kandi azwiho gusobanura inzozi mu buryo budasanzwe nk’uko Daniel na Yozefu babigenje muri Bibiliya.