Umunyamideri Zari Hassan yatangaje ko inzu ye yo muri Uganda yatewe n’ibisambo bikiba ibyo munzu n’umurinzi we agakomeretswa bikomeye.
Amakuru y’ubu bujura yatangajwe na nyiri ubwite Zari Hassan anyuze kumbuga Nkoranyamba ze aho yavuze ko nyuma yo mwiba basize bamyibye bagatema n’usanzwe arinda iyinzu.
Zari Hassan yagize ati:” Muraho neza, ejo hashize inzu yanjye yo muri Uganda yarinjiriwe bahasanga umurinzi wanjye baramuhohotera, batwara ibintu byose byo munzu.Umuzamu bamukubise mu mutwe bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa AK47.Yari yakomeretse cyane.
Bagiye munzu babyutsa abagize umuryango wanjye gusa kubw’amahirwe baracika.Icyo nishimira ni uko umuryango wanjye umeze neza n’umuzamu wanjye araza kumera neza”.
Zari yakomeje avuga ko bashakaga gutwara imodoka ye [Babajije abagize umuryango we aho imfunguzo z’imodoka ziri] , kuko ngo Polisi yaje igasangamo imfunguzo basa n’abari bagiye kuyitwara gusa bagaterwa ubwoba n’uko bari bumvise abashinzwe umutekano.Yavuze ko ubanza kugira umurinzi ufite imbunda aribyo bizaba byiza kurenzaho.
Yemeje ko agiye gukorana bya hafi na Polisi ya Uganda kugira ngo babashe gushaka abibye bakanakomeretsa umukozi we.Zai Hassan yemeje ko uko byagenda kose abamwibye barafatwa kukeza n’akabi ashimira Imana kubw’ubuzima.