Umugore yavuze uburyo kuba umutinganyi no gutereta abakobwa n’abagore bafite abagabo byatumye ubuzima bwe bwangirika

07/12/2023 10:10

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa inkuru y’uyu mugore wavuze ko gufata umwanzuro wo kuba umutinganyi cyangwa kuryamana n’abakobwa bagenzi be byangije ubuzima bwe ndetse avuga ko umunsi ababyeyii be babimenye byabaye ibibazo kurushaho.

 

 

Yavuze ko byose byatangiye ubwo yari agiye kwiga mu mashuri yisumbuye, yakundaga kuba arikumwe n’abakobwa, akicarana n’abakobwa agakina n’abakobwa ndetse avuga ko atakundaga abahungu.

 

 

 

Ngo niyo umwarimu yamwicazanyaga n’umuhungu yahitaga ahinduranya akajya kwicarana n’umukobwa.Ubwo ngo yasoje amashuri ye, agiye mu kiruhuko, umukobwa bicaranaga yaramusezeye maze aramuhobera bitangira kumutera urumeza mu mubiri, ndetse ko ngo iyo umukobwa yamubwiye ko amukunda we yatangiye kumva Ari ibintu bidasanzwe.

 

 

 

Ababyeyi be ngo ntago bigeze babimenya kuko n’ubundi bamubuzaga gukururana n’abahungu nkuko abandi babyeyi Bose babikora. Yavuze ko yaje guhura nundi mukobwa nawe ukunda abakobwa nkuko nawe yakundaga  bagenzi be.

 

 

 

Yongeyeho ko Kandi yakundanye n’abagore bubatse bafite amafaranga bamuhaga byose acyeneye mu buzima bwe.Umwe mu banyamasengesho biwabo yaje kuvumbura ko harimo ikibazo Aribwo ababyeyi be bamubazaga Niba Koko Ari umutinganyi , gusa byasabye igihe kinini kugira ngo babyakire.

 

 

 

Yasabwe guhinduka ariko byari bigoye cyane.Ababyeyi be baje kurwara bararemba bitewe no guta umutwe kubere umukobwa wabo wari umutinganyi. Ubwo abo bavukana bahoraga bamushinja kuba yaragize uruhare mu ku rwara kwabana babo, yahisemo kubireka ndetse kuri ubu ari kwamamaza inkuru ye ndetse ari no kugira inama n’abandi bakobwa bameze nkawe kubireka.

 

 

 

Source: ke.studio.opera.com

Advertising

Previous Story

Angelina Jolie wamamaye muri Cinema yatangaje ko agiye kuzihagarika akajya kwita kubana be

Next Story

Breaking News: Mulindwa Prosper niwe utorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

Latest from HANZE

Go toTop