Breaking News: Mulindwa Prosper niwe utorewe kuyobora Akarere ka Rubavu

07/12/2023 13:34

Kuri uyu Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango w’amatora yo kuzuza Njyanama y’Akarere ka Rubavu arinayo yavuyemo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mukindwa Prosper.

Inteko y’Abajyanama 260 , niyo yatoye Mulindwa Prosper wari usanzwe ayobora Akarere ka Rutsiro by’agateganyo nyuma y’aho uwari Umuyobozi wako akuriwe ku mirimo ye.

Mu ijambo rye ubwo yiyamamazaga , Mulindwa Prosper yavuze ko ashyize imbere guteza imbere aka Karere ka Rubavu yifashishije ubunararibonye bw’imyaka 17 yakuye mu nzego z’ibanze, avuga ko azateza imbere igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rubavu ukaba uwambere w’Ubukerarugendo ndetse akanazamura imibereho y’imiryango ifite imibereho mibi.

Mu nteko y’Abajyanama bagera kuri 260 hatoye 158 , amajwi abiri aba imfabusa.

Nyuma yo gutorwa akajya muri Njyanama y’Akarere ka Rubavu , Mulindwa Prosper yahise yiyemeza kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko nahabwa amahirwe azakayobora neza.

Advertising

Previous Story

Umugore yavuze uburyo kuba umutinganyi no gutereta abakobwa n’abagore bafite abagabo byatumye ubuzima bwe bwangirika

Next Story

Nagerageje kuroga umusore wambeshye urukundo, ariko atabarwa n’amasengesho ya nyina umubyara

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop