Angelina Jolie wamamaye muri Cinema yatangaje ko agiye kuzihagarika akajya kwita kubana be

07/12/2023 07:36

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ , Angelina Jolie yemeje ko gukina Filime byamuhatirije kubaho ubuzima atifuzaga kubaho , avuga ko bye byose byagiye hanze.

 

Uyu mugore w’imyaka 48 yagize ati:”Ubu bibaye ngombwa ko mpitamo ntabwo naba umukinnyi wa filime.Ubwo natangiraga gukina,ntabwo byari bimeze nk’uko bimeze ubu kuko ntarinziko ubuzima bwanjye buzajya kukarubanda”.

Uyu mugore yasobanuye ko kandi kuba umukinnyi wa Filime harimo ingorane z’uko abo ukinira aribo bahitamo uko ugaragara “Uko bagushaka”.Muri aya magamabo Angelina Jolie yasobanuye ko abantu bishimira igice cye cy’inyuma cyo kubashimisha ariko ntibite kumarangamutima ye.

 

“Kuva nkiri umwana, abantu bakundaga uruhande rwanjye rw’ubwiza n’ubukubaganyi.Icyo nicyo gice ntekereza ko abantu bose bankundiraga cyane”. Yakomeje agira ati:”Sindi wa muntu wakumva arira cyane agaragaza uburibwe cyangwa agahinda kuko ibyo ntabwo bishimisha”.

Angelina Jolie yatangaje ko nanone yifuza kuva muri cinema  [Hollywood] akajya muri Cambodie aho afite inzu akahamarana ubuzima bwe n’umuryango we [abana be]. Ati:”Ni igice kimwe ku byabaye , byarankomereye ubwo nari maze gutandukana n’umugabo wanjye.Ubwo rero nzabikora nimba mpari”.

Advertising

Previous Story

MU MAFOTO : Irebere ubukaka umuhanzikazi Zuchu yatambukanye mu gitaramo ‘Move Africa’ cyabereye muri Bk Arena

Next Story

Umugore yavuze uburyo kuba umutinganyi no gutereta abakobwa n’abagore bafite abagabo byatumye ubuzima bwe bwangirika

Latest from Cinema

Go toTop