Umugore yavuze ko aryamana n’umuhungu we buri wa Gatatu kugira ngo umupfumu wabahaye amafaranga atazayabaka

20/04/2023 20:25

Ibi ntabwo ari ibyinaha rwose, kuryamana n’umuhungu wawe kubera uri umukire ni imvugo itari iy’Abanyarwanda ndetse ntigakwiye gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe impamvu yabimuteye.

Umugore witwa Ajax ubwo yari afite imyaka 42 y’amavuko nibwo yavuze ko yaryamanaga n’umuhungu we yibyariye munda ye.Uyu mugore ukomoka mu gihugu cya Sudan y’Epfo ariko akaba abarizwa mu Buholandi yemeje ko yabikoze ariko abikorera umuhungu we.

Yavuze ko yaryamanaga n’umugungu we witwa Abel buri wa Gatatu mu gihe cy’imyaka 14 yose yongeraho ko mu gihe yabihagaritse umuhungu we azabura ibyo atunze byose ndetse agahita apfa.Nk’uko ikinyamakuru Newslex kibitangaza , uyu mugore ngo niwe muyoboro n’intsinzi ku musore we bityo ngo akaba akora ibi kugira ngo umusore we Abel agumane ubukire ndetse n’ubuzima nk’uko babitegetswe n’umupfumu bakomoyeho ubwo bukire.

Uyu mugore yagaragaje ko yigeze ajya mu rusengero maze uwo mukozi w’Imana akamuramburiraho ibiganza akamusengera gusa ngo byose byabaye imfabusa kuko n’ubundi yongeye gusubira mubusambanyi n’umuhungu we ndetse agakomeza kurwana kubutunzi n’ubuzima bw’umwana we yibyariye.

Aganira nabanyamakuru , uyu mugore yagize ati:”Natangiye kuryamana n’umuhungu wanjye mu mwaka wa 2022, icyo gihe yari atangiye umushinga wo gutwara abantu n’ibintu kandi kugeza ubu warakuze rwose uba mugari.Ubu afite amakamyo atwara imizigo ndetse n’imodoka zitwara abagenzi”

Ese ningombwa ko umuntu ajya mubapfumu kugira ngo akunde agire amafaranga n’ubutunzi ariko bishobora kumushyira mukaga cyangwa bikamubuza amahwemo yo kubaho uko abyifuza ? Dusigire igitekerezo.

Advertising

Previous Story

Umu DASSO akurikirwanweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko

Next Story

“Ndifuza umuhungu ufite igitsina kinini uzageza kure rwose” Umukobwa ukuri muto yahamije ko akeneye umusore ufite igitsina kinini cyane

Latest from Imikino

Go toTop