Umu DASSO akurikirwanweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko

20/04/2023 20:13

Mu Karere ka Nyanza umukozi w’urwego rw’Akarere wunganira mu gucunga umutekano (DASSO) akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana.Babajye guta muri yombi aba Dasso babiri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya UMUSEKE avuga ko urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RI mu cyumweru gishize rwataye muri yombi aba DASSO babiri bakoreraga mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.Uwahaye amakuru UMUSEKE yavuze ko abo ba DASSO bombi baketsweho gusambanya umwana wari ufite imyaka 17 y’amavuko.Ati:”Umukobwa yabonye abarega bombi , RIB ibata muri yombi”.

Umwe muri abo bombi yahise arekurwa hasigaramo umwe undi witwa Edouard bivuga ko we baryamanye.Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko uwo mu DASSO , RIB iri kumukurikirana.Ati:” Ubu ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango hatangiye iperereza ngo hamenyekane niba yaramusambanyije koko”.

Undi wagize icyo avuga kuri iki kibazo waganirijwe na Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubusanzwe uwo mu DASSO yitondaga.Ubuyobozi busaba abantu kwirinda ibyaha by’umwihariko ibyo gusambanya abana kuko bigira ingaruka kubasambanyijwe ndetse no ku wabikoze akabihanirwa.

Advertising

Previous Story

Amahirwe kubazitabira igitaramo ‘Eid Mubarak Special Day’ kizabera kuri El Classico Beach – AMAFOTO

Next Story

Umugore yavuze ko aryamana n’umuhungu we buri wa Gatatu kugira ngo umupfumu wabahaye amafaranga atazayabaka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop