Umugabo yafashwe yibye umwenda w’imbere w’umugore, ibyamubayeho ni agahomamunwa!

19/04/2023 18:22

Umugabo yafashwe yibye umwenda w’imbere w’umugore, ibyamubayeho ni agahomamunwa!

Ubusanzwe, hari igihe umuntu afatwa yibye, bitewe n’ibyo yibye bikagaragara ko yabitewe n’ubukene. Bigatungurana umuntu afatanwe ibintu bidafite agaciro kenshi mu mafaranga, ukibaza icyabimuteye. Ngo ariko “agatoki kamenyereye gukomba, gahora gahinnye”.

Imikino y’amahirwe, niyo bakubwira ko igira ingaruka ku mitekerereze, bashaka kuvuga ko iyo wayinjiyemo ukomeza kuyikora mpaka. Byaba se ari bimwe n’ubujura aho umuntu wamenyereye kwiba yumva atabireka, bityo yabona n’utuntu tudafite agaciro tukaba twamukurura kugeza atugurukanye?

Umusore yafashwe amashusho akenyereye ku myambaro myinshi yari yibye, ariko ubwo bayimukuragamo batunguwe no gusanga harimo n’umwenda w’imbere utamenyerewe kwambarwa n’abagabo, benshi bakunze kwita ‘isuve’ (souve têment). Aya mashusho, yateye abantu gucika ururondogoro.Kuri iyi isi ya none hakomeje kuba ibintu bidasanzwe, noneho byahura n’iterambere mu ikoranabunga, nta kintu kigipfa kuba ngo ntikimenyekane. Abantu bafite telepfone zifata amashusho ku bwinshi.

Hari amashusho atandukanye yagiye agaragara abantu bafatwa bibye ibintu bitangaje, bagakubitwa, bamwe bikabaviramo no gupfa, ariko n’ubwo abandi bajura babibona, nta somo ‘habe na mba’ bibasigira. Ubwo ni ka gatoki kamenyereye gukomba!Umusore mwiza nk’uko bigaragara, ufite n’inyogosho igezweho, nta wamenya impamvu nawe yisanze muri ubu bujura. 

Imbaraga ze yazishoye mu gushikuza utw’abasheshakanguhe atibagiwe na bashiki be, aho kuzikoresha mu bindi bikorwa bimuteza imbere. Yaje gufatirwa muri rubanda yibye n’ibitakekwaga maze amashusho ye agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.Aya mashusho akimara kujya hanze, abakirisitu bo bakomeje guhuriza hamwe ko ngo ‘tugeze mu minsi ya nyuma’. Amashusho yashyizwe bwa mbere ku rubuga rwa facebook. 

Umuhungu muto agaragara yapakiye imyambaro y’abari n’abategarugori ndetse hari n’iyo yambariyeho. Igihe yafatwaga, yahise atangira gusaba imbabazi.

Umugore ugaragara muri aya mashusho avuga ko yibwe, aragira ati:”ubundi uyu mujura yari ari kumwe na bagenzi be, gusa njye nahisemo gukurikira umwe maze ntabaje ngira amahirwe incuti zanjye ziratebuka niko guhita tumufata”.Uyu musore w’umujura yakomeje gusaba imbabazi kuri buri kibazo cyose bamubazaga. Maze abagabo babonye akomeje atyo bamwahukaho bamuhata inshyi n’imigeri koko!

Buri wese aribaza, ubu ni bujura nyabaki bwo guhitamo kwiba imyenda y’imbere. Hari n’abakeka ko aba yahanzweho, Ngayo nguko! Utu ni utuntu n’utundi.

Source: newslexpoint.com

Advertising

Previous Story

Umusore yaguze Telefone kumuhanda ageze mu rugo ihinduka udukwi two gucana

Next Story

Umugore yasobanuye uko yararanye n’umurambo amezi 6 kugira ngo abone gutwita bikaba iby’ubusa

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop