Umugore yagurishije telephone ye kugira ngo yishyurire nyina umubyara ibitaro nyuma y’uko umugabo we w’umukire yanze gufasha nyina

13/06/2023 21:55

Inkuru y’umugore wagurishihe telephone ye kugira ngo abone amafaranga yo kwishyurira nyina ibitaro ubwo yari agiye kubarwa nyuma Yuko umugabo we yanze kugira icyo afasha kandi ari umukire ikomeje kuvugisha abantu benshi.

 

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asangiza abamukurikira ibyamubayeho byose ndetse atangira kwakira inama zigiye zitandukanye kubantu bakoresha urubuga rwa Instagram.

 

Uyu mugore yakomeje kuvuga ko yatengushwe ndetse anababazwa nibyo umugabo we yamukoreye kuba yanze gufasha nyina Kandi ari umukire cyane atabura uko afasha.

 

Uyu mugore Kandi yavuze ko akomeje kwiga kubyo guhana gatanya n’umugabo we nyuma yo kumuhemukira cyane.Mu magambo ye yagize ati “natengushwe cyane, nagurishigije telephone yanjye kugira ngo nishyure ibitaro.

 

Nabeshye umugabo wanjye ko bayibye. None ubu ashaka kunsubiza mu rugo kwa data ngo ni ntamwereka aho telephone iri”.Umugore yavuze ko kandi yaganirije inkuru ye pastor batumijeho umugabo akanga kwitaba.

 

Umugore mukuru mu rusengero yamusubije amafaranga yakoresheje ndetse bimufasha gusubirana telephone ayiha umugabo we. Yakomeje avuga ko azongera gukoresha telephone aruko afite ubushobozi bwo kwigurira telephone ku Giti cye.

 

Yakomeje kuvuga ko bamugira inama kuko we yumva agiye kwahukana ngo gusa akaba abonako abo basengana babibona ukundi.Bamwe bamugiriye inama ko yajya mu mategeko agafashwa abandi ngo akwiye gusenga cyane ko bizarangira.

Source: thetall.ng

Advertising

Previous Story

“Nkwifurije kuramba ukazabona abuzukuru” ! Teta Sandra wavuzweho gukubitwa n’umugabo we yamutomagije acecekesha abavuga nabi umugabo we

Next Story

“Ntabwo nshobora gushaka umugore umwe kubera ibigeragezo by’abakobwa bari hanze aha” ! Speed Darlington yavuze ko ingeso y’ubusambanyi itamwerera gushaka umugore umwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop