“Ntabwo nshobora gushaka umugore umwe kubera ibigeragezo by’abakobwa bari hanze aha” ! Speed Darlington yavuze ko ingeso y’ubusambanyi itamwerera gushaka umugore umwe

14/06/2023 11:47

Bigora benshi ni uko baterura ariko uwo umutima wamaze guhitamo aricara agatuza kandi akanyurwa n’uwo umutima we wakiriye.Umugabo witwa Speed Darlington yemeje ko ingeso yo gucana inyuma itamwerera kugumana n’umugore umwe.

 

Darlington Okoye , wamamaye nka Speed Darlington muri Nigeria kubera indirimbo ze yashyize hanze ukuri kwe, yemeza ko adashobora gushaka n’umugore umwe kubera ko ngo hanze aha hari abakobwa beza bamukeneye.

 

Uyu muhanzi yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru by’umwihariko umunyamakuru Nedu Wazobia ndetse n’abo bakorana mu kizwi nka ‘Podcast’.Uyu muhanzi yagize ati:” Ntabwo nashaka umugore umwe ngo nkorane nawe ubukwe.Hanze aha hari ibishuko byinshi bishora abantu mugucana inyuma”.Uyu musore yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru ushobora gutuma bidakorwa gutyo ari ukubera ko abagabo benshi bishuka ko ari abanyabwenge bakiyegurira umugore umwe bikarangira bamuciye inyuma”.

 

Yagize ati:” Twambaye imyambaro, iteka duhora dushaka kuvumbura ibyadushimisha ndetse bikoroshya n’ubuzima bwacu bukatubera bwiza nk’uko tubyifuza.Erega nitwe gusa twihatira gushaka n’umugore umwe tukabigira ihame.Umunsi nzashaka ndifuza kubashyingirwa n’umugore wa mbere , noneho nkundana n’abandi nabo mbashake kuburyo bitazitwa guca inyuma”.

 

Uyu musore yemeje ko adashobora kubana n’umugore umwe kabone n’ubwo byagenda gute.

Advertising

Previous Story

Umugore yagurishije telephone ye kugira ngo yishyurire nyina umubyara ibitaro nyuma y’uko umugabo we w’umukire yanze gufasha nyina

Next Story

Gabanya kurya imineke myinshi Niba nawe ubuzima bwawe buteye gutya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop