Umugore we ari mu gahinda ! Umugabo yateye nyirabukwe we inda none ashaka kumugira umugore we wa kabiri

16/01/2024 10:16

Imwe mu nkuru zibabaje zagarutsweho cyane, ni inkuru y’uyu mugore wasangije abandi uburyo umugabo we afite gahunda yo kugira nyina umubyara umugore wa kabiri ni ukuvuga ngo nyirabukwe nyuma yuko amuteye inda.

 

 

Uyu mugore yavuze ko yashenguwe cyane no kumenya ko nyina umubyara atwite inda yatewe n’umugabo we, ni ukuvuga ngo umukobwa na nyina basangiye umugabo.

 

 

Nk’uko uyu mugore yabivuze, yagaragaje  ko we n’umugabo we bashyingiranwe muri 2009, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo. Icyo gihe bari bishimye banezerewe n’ubuzima cyane bari mu munyenga w’urukundo.

 

 

Icyakora yavuze ko mu rukundo rwabo baje guhura n’imbogamizi arizo zatumye we n’umugabo batangira gushwana. Yavuzeko ko we n’umugabo we batangiye gushwana nyuma Yuko kuva babana babuze urubyaro.

 

Uyu mugore we avuga ko kubura urubyaro bitari ikosa ry’umugabo cyangwa ngo ribe ikosa rye cyane ko ibyo ari ibintu bisanzwe bibaho mu muryango myinshi.

 

 

Mu myaka yakurikiye bakomeje kubana ariko umugabo atishimye. Nibwo nyina umubyara yaje kubana nabo mu mujyi aho bari batuye maze umugabo we ndetse na nyina umubyara batangira kugirana umubano udasanzwe.

 

 

Nibwo umugabo yaje kuryamana na nyirabukwe maze amutera inda. Umugabo mu gufata umwanzuro yavuze ko agiye kushaka nyina ndetse akamugira umugore we wa kabiri. Uyu mugore yavuze ko Atari kubasha kwakira kubana na nyina nk’umugore wa kabiri w’umugabo we.

 

Yavuzeko yaje kubasigana aregenda, kuri ubu abayeho ubuzima bwe ntago azi uko umugabo we na nyina umubyara byarangiye kuko ngo yagiye kure cyahe aho atazumva amakuru yabo.

 

 

 

 

 

Source: muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Kubera iki Atari byiza kujya mu Rukundo n’umutima wawe wose?ngizi ingaruka zabyo

Next Story

Kenya: Pasiteri yakunze umugore w’umuyoboke we amutera inda

Latest from HANZE

Go toTop