Umuganga wa Celine Dion yahaye icyizere abatuye Isi

by
16/06/2024 17:13

“Kuba Celine Dion yarasobanukiwe n’uburwayi afite, bitanga icyizere ku batuye Isi.Benshi bagiye guhirimbanira gushaka umuti w’indwaa arwaye ya Stiff Person Syndrome’ n’uburyo bayirinda” ! Dr Amanda Piquet umuganga wa Celine Dion.

Uyu mugore witwa Dr Amanda Piquet yemeza ko umwanzuro wa Celine Dion wo gusangiza Isi byinshi ku buryayi bwe, bizaba imbarutso yo gutuma Isi itangira kuyibazaho by’umwihariko uburyo ica intege umubiri igahagarika n’imitsi.

Dr Amanda Piquet usanzwe akora nk’Umuyobozi wa Autoimmune Neurology , muri Kaminuza ya Corolado akaba n’umuganga wa Celine Dion yemeza adashidikanya ko indwara umukiriya we arwaye ubu yamaze kwamamara ikamenywa n’abaganga.

Stiff Person Syndrome’ ni indwara itagira urukingo kugeza ubu.Ica intego ‘Neuron’ , ubwonko, n’urutirigongo.Ihura cyane no kureba, kuvuga ndetse igaca n’intege imitsi y’umubiri bigatuma uyirwaye atabasha kugenda cyangwa kuvuga no kureba bikamugora.

Amanda agira ati:”Ushobora kuyisobanura nko gushyiraho umwanya wo gutuza ku mitsi yawe.Ubwo rero niba utabasha kubihagarika, menya ko ufite ibimenyetso”. Kimwe na Celine Dion, agorwa cyane no guhumeka no kuvuga ndetse amaraso yivundiye mu birenge.

Siff Person Syndrome ni indwara ishobora guteza ubumuga uyirwaye nk’uko byemezwa na Amanda Piquet. SPS ni uburwayi butinda kugaragara kuko na Celine Dion yakomerewe nyamara yaramaze imyaka 17 abona ibimenyetso.

Ati:”Ni indwara igoye kubonwa kuko ntabwo ishobora kugaragara muri System y’ubuvuzi. Ni indwara idasanzwe isaba ibintu byinshi kimwe n’izindi ndwara.Iyi ndwara yihisha muyirwaye”.

Uyu muganga wa Celine Dion yatangaje ibi, nyuma y’aho umurwayi we atangarije ko ameze neza ndetse ko bidatinze azategura igitaramo kizabera muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

#AMATORA24: Abasiramu basabwe ikintu gikomeye mu Matora agiye kuba

Next Story

Kim Kardashian yasangiye ibihe byiza n’umwana we North West

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop