Mu nkuru ikomeje kubabaza benshi, ni inkuru y’uyu mugabo wo mu gihugu cya Nigeria wishe umugore we bari bamaze amezi 2 gusa bakoze.
Urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 38 witwa Gifty Mensah wari usanzwe akora mu gusuka imisatsi rukomeje gushengura benshi nyuma y’uko umugabo we witwa Joseph Quakson bari bamaranye amaze 2 gusa bakoze ubukwe amwivuganye.
Nk’uko byatangajwe muri raporo yakozwe, uyu mugabo na nyakwigendera Gifty Mensah bari bamaranye imyaka irindwi bakundana aribwo baje gufata umwanzuro wo gukora ubukwe bemeranya Kubana nk’umugore n’umugabo.
Icyakora urupfu rw’uyu mugore ruje rukurikiye urupfu rw’umuhungu wabo wapfuye taliki 31 ukuboza 2023. Uko kubura umwana wabo byakongeje umwuka mubi hagati yabo kuko ubusanzwe bari babanye neza.
Mu makimbirane yabaye hagati yabo bitewe nuko bari bamaze iminsi batabanye neza nyuma y’urupfu rw’umuhungu wabo, uyu mugabo yakubise umugore we kugera ubwo ashizemo umwuka.
Kuri ubu uyu mugabo ari mu maboko y’abashinzwe umutekano kugira ngo bakurikirane ikirego neza ndetse ahabwe igihano kimukwiye.
Abashakanye bagirwa inama yo kujya bagana inzego zibishinzwe mu rwego rwo kwirinda imfu nkizi.
Source: ghpage.com