Umugabo yihinduje igitsina bamugira umukobwa ! Bobrisky yavuze ko aticuza kuba yarihinduje akaba umukobwa

10/10/2023 10:31

Idris Okuneye wo mu gihugu cya Nigeria wamamaye nka Bobrisky wahoze ari umugabo maze akihinduzamo umukobwa, yavuze byinshi kukuba yaremeye ko bamugira umukobwa kandi abizi ko harimo ingaruka mbi zirimo no gupfa cyangwa kurwara kanseri.

 

 

Uyu mukobwa wahoze ari umugabo Bobrisky kuri we ngo ntiyicuza umwanzuro yafashe kuko ngo ahubwo kuba yarabaye nkagakobwa ni kimwe mu bintu mu buzima bwe yishimira kuba yarabashije kubigeraho.

 

 

 

Yavuze ko kandi gufata risk zo kwihinduza umukobwa aribyo byatumye yiyita akazina ka “Bobrisky”. Uyu mukobwa wahoze Ari umugabo Kandi afite imyaka 31 y’amavuko. Yabonye izuba kanana 31, 1992 avuka Ari umuhungu kuri ubu akaba yarigize yarihindujemo umukobwa.Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko aticuza umwanzuro yafashe wo kwigiramo umukobwa. Yongeyeho ko Kandi ko amafaranga kuri iyi si ntacyo atakora, ngo ufite amafaranga muri iyi isi waba ikintu cyose ushaka.

 

 

 

Yakomeje avuga ko ari umuntu mukuru uzi gutandukanya ikiza n’ikibi. Yavuzeko yiyumvishemo ko ashaka kuba umugore. Yongeyeho ko ntakibi abona mu kuba umugabo ariko we yabonye yakora byinshi ari umugore. Ngo abagore ni beze, bagira umutima mwiza, bakora cyane bityo yumvishe ko akwiye kuzavamo umugore mwiza.

 

 

 

Yavuze ko kandi aticuza habe na gato cyane ko yabaye icyo yifuzaga kuba kandi ntawe asaba imbabazi, ngo ntiyitaye kuri abo bamutuka bamwanga ngo kuko buri wese mu buzima bwe agira intumbero ye rero ngo nawe iye yari ukuba umugore Kandi yabigezeho.

 

 

 

Ngo yishimira kuba kuri ubu Ari umwe mu bagore bakize bafite amazu, amamodoka ahenze n’ibindi. Yasoje agira inama abantu ngo ntibakagire ubwoba bwo kuba abo bashaka kuba mu buzima.

Umwanditsi: Byukuri Domonique

 

 

 

 

Source: fleekloaded.com

 

 

Advertising

Previous Story

Abagore gusa : Dore ibyo ukwiriye kumenya kumiti isukura mu gitsina

Next Story

MU MAFOTO : Irebere uburyo Makeup ikomeje gusubiza abagore ibukobwa ! Benshi batewe impungenge nabyo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop