Abagore gusa : Dore ibyo ukwiriye kumenya kumiti isukura mu gitsina

by
10/10/2023 10:15

Abagore gusa : Dore ibyo ukwiriye kumenya kumiti isukura mu gitsina

Ku mugore isuku ni ingenzi cyane by’umwihariko mu myanya ye ndangagitsina kuko iyo atahagiriye isuku , uretse impumuro mbi , hanatuma arwara indwara zitandukanye.

Bamwe bahitamo gukoresha imiti yabugenewe mugusukura imyanya yabo ndangagitsina ariko burya harimo n’ababa badasobanukiwe uko imiti isukura mu myanya ndangagitsina igomba kuba imeze.Muri iyi nkuru urasobanukirwa byinshi kumuti igomba gukoreshwa mu koza mu gitsina.

 

IBYO UGOMBA KUMENYA MBERE YO GUKORESHA IMITI IKORESHWA MU KOZA MU GUTSINA

1. Ese iyi miti iki ikoreshwa ite kandi ryari ? : Iyi miti, si imiti yihariye ifite igihe runaka ikoreshwamo ahubwo nk’uko woga kugira ngo wisukure k’umubiri ninako iyi miti ikoreshwa mu gihe cyose ukeneye kwisukura.

 

Akenshi ikoreshwa mu gihe cyo kwiyuhagira uretse ko ushobora no kuyikoresha ikindi gihe cyose ukeneye kwisukura, hagati mu munsi.Gusa nanone kuko ari imiti nk’uko twayise [Umutihealth], si ngombwa kuyikoresha kenshi mu gihe wumva wisukuye bihagije.

 

Mu kuyikoresha usuka kukiganza nuko ugasiga ku gitsina , inyuma noneho uhakoresha amazi woga.Aho twise inyuma si ukuvuga ku gihu ahubwo ni ukuvuga ko utagomba kwinjiza umuti mo imbere mu gitsina, ugarukira ahagaragara gusa, mbese hamwe ubona wicaye utandaraje. Nyuma yo koga urihanagura nk’ibisanzwe ukumuka.

 

2.Nahitamo gute umuti nyawo? : Aha niho hari ikibazo nyamukuru. Usanga imiti myinshi aho kuguha isuku ihagije ahubwo ikwangiriza ndetse ikaba yagutera uburyaryate.Umuti wanyawo wo gusukura mu gitsina ugomba kuba wujuje ibibintu by’ingenzi bikurikira.

a. Kuba ufite pH iri hagati ya 4.5 na 5.5 .
b.Mu buwugize harimo lactoserum na lactic acid.
c. Kuba ntamibavu irimo ( Udafite umuhumuro wumvikana cyane).Umuti wujuje ibi niwo muti wanyawo wo gukoresha wisukura.

 

 

3.Ese isabune ntiyemewe: Oya rwose isabune mu bwoko bwayo bwose yaba iy’ifu , iy’amazi cyangwa isanzwe ntabwo zagenewe gusukura mu gitsina. Impamvu ni uko izi sabune zifite pH irenze isabwa mu koza mu gitsina kandi zikaba zaragenewe kwica mikorobe zimwe na zimwe , bityo zikaba zishibora kwica cyangwa kwangiza mikorobe nziza dusanga mu gitsina cy’umugore. Niba rero wajyaga ukoresha isabune isanzwe uziko uri gusukura igitsina cyawe guhera ubu biveho.

 

4. Lactoserum ni iki : Lactoserum ni kimwe mu bikoze iriya miti yo gusukura mu gitsina ikaba ikomoka kumata.Akamaro k’iki kinyabutabire ni ugutuma bagiteri zo mu gitsina zidahungabana ndetse unatuma mu gitsina hatumagara ahubwo hagahora ububobere.

 

5. Lactic acid yo ni iki ? : N’ubwo ikomoka ku Mata cyane cyane y’ikivuguto dore ko initwa acide y’amata ariko nanone tunayisanga mu gitsina inyuma ndetse no mu mwinjiro wacyo ugana ku nkondo y’umura.Iyi acide ikorwa na bagiteri nziza nka lactobacilli ariko nazo kugira ngo zikomeze kubaho zikayikenera kuko ariyo iyiha ubuzima.

 

Muri make zikora ibyo kuzitunga. Iyi aside akamaro kayo ni ukurinda izindi mikorobe mbi kuza gutera indwara zubyuranye mu gitsina.

 

6. Lactobacilli ni iki ? : Nk’uko twabivuze haraguru rero , zagenewe kurinda ko mu gitsina hakororokera bagiteri mbi bikaba byatera indwara zizwi nka infection. Uko izi lactobacilli ziyongera niko mu gitsina hiyongera ubwirinzi.Mukororoka rero zikenera lactic acid yaba izo zikoreye ubwazo cyangwa iboneka muri ya miti ikoreshwa mu gusukura mu gitsina.

 

Mu gusoza reka tuvuge ko niba wahisemo gukoresha imiti isukura mu gitsina ikunze kwitwa amasabune yabugenewe ugomba kwita kubiyigize ndetse ukibuka no kureba kubiyigize ndetse ukanareba niba itarapfuye.Iyi miti iboneka mu moko menshi bitewe n’uruganda rwayikoze gusa icy’ingenzi n’ibiyigize.

isoko : Umuti Health

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Ese koko mu masohoro habamo Vitamini B12 ? Ese iyi Vitamini yaba itera abakobwa n’abagore gusa neza ? SOBANUKIRWA

Next Story

Umugabo yihinduje igitsina bamugira umukobwa ! Bobrisky yavuze ko aticuza kuba yarihinduje akaba umukobwa

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop