Sunday, April 28
Shadow

Umugabo yasubije inkwano bakoye umukobwa we avuga ko atagurishwa

Imwe mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga n’inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya Kenya wasubije amafaranga bakoye umukobwa we maze akavuga ko umukobwa we atagurishwa.

Ubusanzwe mu muco, ni ngombwa ko umukobwa mbere yo kujya kubana n’umugabo we, uwo mugabo cyangwa Umusore wamukunze agomba gutanga amafaranga nk’inkwano agomba gukwa umukobwa.

Ibyo nibyo byatumye uyu mugabo akora ibidakorwa na benshi, ubwo bari mu bukwe hagati uyu mugabo yafashe amafaranga yari yahawe nk’inkwano maze ayasubiza Umusore watwaye umukobwa we avuga ko umukobwa we atagurishwa.

We ngo aho gufata ayo mafaranga, uyu mubyeyi yafashe ayo mafaranga maze ayasubiza Umusore watwaye umukobwa we maze avuga ko ayo mafaranga akwiye guzabafasha ndetse bagakomeza kwiyubaka.

Icyo gikorwa yakoze cyakoze benshi kumitima ya benshi ndetse hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kuvuga urukundo akunda umukobwa we arirwo rukundo rukwiye kuranga abantu Bose.