Sunday, May 12
Shadow

Akayabo Rihanna yishyuwe mu bukwe bwa Mukesha Ambani

Rihanna yatumiwe mu gihugu cy’u Buhinde kugira ngo aririmbe mu bukwe ahabwe arenga miliyali.Umuhanzikazi wamamaye cyane ku Isi hose ashobora kwinjiza amafaranga menshi mu gihe yaba agiye mu bukwe yatumiwemo mu gihugu cy’u Buhinde dore ko ngo ashobora guhabwa amafaranga arenga miliyali imwe.

Mukeshi Ambani wo mu gihugu cy’Ubuhinde akaba umwe mu bagabo batunze agatubutse mu gihugu cy’Ubuhinde, niwe washyizwe mu majwi ko yatumiye uyu muhanzikazi Rihanna kuzaza kuririmba mu bukwe bw’umwana we witwa Akash Ambani.Umwana w’uyu mugabo, wakoze ubumwe bivugwa ko aribwo bukwe bwabaye mu gihugu cy’Ubuhinde bihenze cyane kurusha ubundi bwigeze bubaho.

Ubusanzwe uyu muryango w’uyu mugabo ni umwe mu muryango ikize dore ko ushyirwa mu bakire ku mugabane wa Asia aho batunze agera kuri miliyali 80 z’amadolari yamanya America.Amafaranga yishyuwe Rihanna bivugwa ko Ariyo mafaranga azaba yishyuwe menshi ku Isi ku muhanzi waririmbye mu kirori kitari igitaramo kuko ngo azishyurwa agera kuri miliyali 1, na million 300.

Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe harimo “Diamond”, “we found love”, “work.”Uretse uyu muhanzikazi Rihanna witabiriye ubu bukwe, bivigwa ko bwari burimo ibindi byamamare harimo nabo mu buhinde kugira ngo bakurure abantu benshi.