“Abayo Yvette Sandrine Ndamukunda Ibyo ari gucamo birambabaza” ! Umusore wihebeye Umunyamakuru Abayo Sandrine ashegeshwe n’ibyo ari Gucamo

15/06/2023 06:29

Ishimwe Jean Claude umaze kubaka izina mu biganiro bigaruka ku makuru y’imikino mu Rwanda nka MC Van Shaffy , ari mu gahinda k’ibiri kuba k’umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine kuko abona ko ari akarengane kakorewe umukobwa.

 

Uyu munyamakuru usanzwe ukorera Radio Fine FM 93.1 yemeye kugira icyo atangariza itangazamakuru, ahamya ko Abayo Yvette kuba yarambuwe n’umukoresha we miliyoni 2 akagerekaho no kumubwira amagabo amuca intege ko ntacyo azageraho kuko ari umukobwa ari icyaha cyijyanye n’ibyaha by’ihohoterwa.

 

Mc Vanny Shaffy yagize ati:”Dushimimana LedBlue JD yambabaje cyane ,ntakwiye kwitwaza amafoto ngo aharabike umunyamakuru nkunda, Abayo Yvette Sandrine ndamukunda ,ni inshuti yange ,ni umukobwa mwiza pe.

 

kuba yarakundanye n’umukoresha we bagatandukana ntibiha uburenganzira LEDBlue Jd bwo kumuharabika kuko yamwanze Mbabajwe n’ibyo umukobwa w’umunyamakuru nkunda ari gucamo”.

 

Mc Vanny Shaffy yongeraho ko Yvette yavuga ikiri k’umutima we cyose akwiye kukivuga kugirango aruhuke kandi abone ubutabera.

 

Abayo Yvette Sandrine yemera ko yakundanye na LedBlue JD ariko bagatandukanywa no kumenya ko LEDblue afite undi mugore. LED blue Nawe akavuga ko yahisemo kuva mu rukundo kuko atakundaga Abayo Yvette.

 

Abayo yvette sandrine ni umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo TV1 BTN Tv na LEDblue JD ubu akaba asigaye yikorera kuri AYS aho agaruka ku biganiro by’inkuru mbarirano byibanda ku byegeranyo by’urukundo n’ubuzima busanzwe kubintu abantu batazi.

@SHALOMI.RWANDA

Advertising

Previous Story

Gabanya kurya imineke myinshi Niba nawe ubuzima bwawe buteye gutya

Next Story

Umugabo yakubise umugore we kugera ashizemo umwuka amuziza kutamubyarira umwana w’umuhungu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop