Advertising

Umugabo yakorewe ibyamfurambi nyuma yo gufatwa yibye inkoko zirenga 250

06/23/23 18:1 PM

Uyu mugabo yafashwe n’abashinzwe umutekano (Police) akurikiranweho icyaha cyo kwiba inkoko zisaga 250.

Amazina ye yitwa Denis Atitwa Atenyo niwe ushinjwa kwiba inkoko za Muchira wo muri Nairobi muri Kenya mu ijoro ryo kuwa 21,22 Mutarama uyu mwaka.

Uyu mugabo yavuze ko yiba izo nkoko yazibye Ari kumwe na Jane ndetse nawe waje gutabwa muri yombi.Abashinja cyaha bumvishe uko abajura baje kwiba mu ifamu ya Muchira ndetse bakiba inkoko ze badasize n’amagi yazo nkuko bivugwa.

Muchira avuga ko yabwiwe n’umuturanyi we ko yabonye ucyekwa kumwiba inkoko azitwaye kuri moto ndetse akamukurikira mpaka ageze aho izo nkoko yazishize ahita ahamagara abashinzwe umutekano.

Muchira yahise Azana n’abashinzwe umutekano kuri aho hantu babonye inkoko zijyanwa basanga Hari inkoko 74, ndetse bahise bata muri yombi Jane ariwe wari nyiri iryo duka basanzemo izo nkoko.

Atenyo yari arimo ahunga kuko ariwe wari wibye izo nkoko aza gufatwa ubwo Jane yamutanze ko ariwe wibye inkoko akazana akamugurira. Uyu mugabo yaje gufungwa imyaka isaga 20 azira kwiba inkoko.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: nation.africa

Previous Story

Umugabo bamuhaye urwamenyo nyuma y’uko yishongoye kubantu avuga ko umugore we atamuca inyuma

Next Story

“Niwe mwigisha washoboye gutuma Nseka ndi murusengero” ! Pst Ngondo Annet Yashenguwe n’urupfu rwa Pastor Theogene

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop