“Niwe mwigisha washoboye gutuma Nseka ndi murusengero” ! Pst Ngondo Annet Yashenguwe n’urupfu rwa Pastor Theogene

24/06/2023 13:11

Taliki 23.6.2023 ni bwo Igihugu cyose kinjiye mugahinda k’urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti Theogene waruzwi nka Pastor Theo Inzahuke wamamaye kubera ibyigisho bidasanzwe bigaruka ku buzima yaciyemo bwo ku muhanda.

Nyuma yo kumenya ko Uyu mu Pasteri warukunzwe cyane yitabye Imana azize impanuka y’Imodoka ari kuva mu gihugu cya Uganda abumvise iyo nkuru nta numwe wahise abyemera kuko abenshi baketse ko ari ibihuha.

 

Gusa inkuru yaje kuba impamo ubwo umuryango we wabyemezaga ko uyu mugabo yitabye Imana azize impanuka aho imodoka yararimo yasekuwe na bisi (bus) itwara abagenzi maze ikayubabarara hejuru pastor Theo n’abandi bantu bari kumwe 3 bahita bitaba Imana.

 

Ibi nibyo byateye Annet Ngondo gushenguka umutima maze atangazako azahora yibuka ko Theo Inzahuke ariwe watumye aseka mu rusengero .Ati” ndabyibuka ubwo yari yaje kwigisha aho nsegera muri Angirikani kwa Antoine Rutayisire yatubwiye ko nta muririmbyi ukwiye kuririmba yazinze umunya ,ahubwo agomba guseka , Ni gute urakarira abantu batagize icyo bagutwaye?”.

 

Uwo munsi yaradusekeje kuburyo natashye namukunze cyane kandi ubundi sinari nsazwe nseka murusengero.

 

Annet Ngondo yavuze ko acyumva inkuru y’urupfu rwa Pastot Theogene yabanje kumva ari bya bihuha by’abantu ariko ngo akimenya amakuru neza yumvise acitse intege. Annet Ngondo kandi yavuze ko umugore wa pastor Theo Imana izamuba hafi ikindi ko akwiye kugira kwihangana kuko mw’isi ariko bigenda.

Twifurije umuryango wa Niyonshuti Theogene Kwihangana

Advertising

Previous Story

Umugabo yakorewe ibyamfurambi nyuma yo gufatwa yibye inkoko zirenga 250

Next Story

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop