Umugabo w’umucuruzi wo mu gihugu cya Nigeria witwa Haruna Adamu yabwiye urukiko ko kugira ngo yemere gutandukana n’umugore we witwa Salamatu Abubakar ko agomba kumanza kumusubiza amafaranga yose yamukoye.
Mu buryo uyu mugabo Haruna Adamu yireguraga, yavugaga ko nta mafaranga ahagije afite yo kongera gushaka undi mugore Niba umugore we ashaka gatanya.
Mu magambo ye yagize ati “rero Niba umugore wanjye adashaka kungarukira, aranyishyura inkwano natanze nyiha ababyeyii be.”
Nkuko uyu mugabo yabivuze, yavugaga ko n’ubwo bamaranye amezi 8 bakoze ubukwe ariko amezi 2 y’ambere gusa ngo niyo yishimye nkumugabo ufite umugore. Andi mezi yakurikiye yari mabi kuko ngo umugore we yari yarasubiye kubana n’ababyeyi be.
Yakomeje avuga ko Kandi muri ayo mezi 6 yose yohererezaga umugore we amafaranga amufasha Kandi yarabanaga n’ababyeyi be.
Mu magambo ye yagize ati “ Twashakaga asanzwe yarahanye gatanya n’uwahoze ari umugabo we mbere, mu mezi 8 tumaze tubanye 2 yonyine niyo naryohewe.
Nkunda umugore wanjye nshaka ko agaruka. Ariko Niba yumva adashaka kugaruka mu rugo, ubwo azanyishyura amafaranga yo kongera gushaka undi mugore kuko nta mafaranga mfite yo gushaka undi mugore.”
Icyakora uyu mugore we avuga ko impamvu y’ibyo byose ariko uyu mugabo Haruna Adamu yamuhohoteraga amukubita. Yakomeje avuga ko byaruta akishyura inkwano ingana 75,000 by’amafaranga ya Nigeria umugabo we yatanze aho gusubira gukubitwa.
Abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kumirwa bibaza uko bazaruca.
Source: ghpage.com