Police yo mu gace ka Harford, Connecticut, yatangajwe no kumva umugabo winjiye kuri Station za Police akemera ko yishe uwari umukunzi we ndetse akavuga ko umurambo we uri mu modoka ye.
Padro Crajlez w’imyaka 52 y’amavuko yagiye kuri Police muri [Hartford Police Department] mu masaha ya nyuma ya saa sita zishyira saa kumi z’umugora abwira aba police ko yizanye imbere y’urubanza bitewe n’uko yishe uwari umukunzi we w’imyaka 54 y’amavuko witwa Nilda Rivera ndetse abarangira ko umurambo we ushyinguye mu modoka ye.
Nyuma yo kwemera icyaha ntawe umubajije, uyu mugabo yarengejeho abereka amafoto y’umurambo.Police yahise imuta muri yombi yihutira kumodoka ye , basangamo uwo murambo wari ufite ibikomere byinshi.Muri iyi modoka y’uyu mugabo kandi basanzemo icyuma.
Bahise batwara umurambo kwamuganga , abaribwo bemeza ko yashizemo umwuka.Abazwa na Police uyu mugabo yavuze ko yakoze ibi byaha kuko umukunzi we yari yaramuciye inyuma iminsi myinshi agakomeza kumwihanganira nawe akaza kumara igihe apanga gahunda yo kumwica.
Yavuze ko ubwo yashakaga kumwica, yamutwaye mu modoka ubundi akamujyana ahantu hatari abantu , agatangira kumutera ibyuma kugeza apfuye akabona akitanga kuri Police.Uyu mugabo kandi yemeza ko amafoto y’’uyu mugore amaze gupfa yanayoherereje uwo basambanaga.
Uyu mugabo yafashwe nk’umwe mubafuha cyane nk’uko byatajwe n’umuryango wo kwa nyirabukwe , aho bavuze ko ntakindi bari bazi bapfaga uretse gufuha.
SRC: Theblaze.com