Si kenshi abagore bakunda kugaragara bakora imirimo yo gucuruza utuntu kumuhanda mu gakoresho kazwi nk’indobo gusa uyu we yabaye isomo rikomeye kubandi bagore baturanye mu Karere ka Rubavu aho yiyemeje gutunga abana be adasabirije.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUBYEYI YIKOREYE IMBEGETI
Yankurije yahamije ko afite abana bane akwiriye kwitaho kandi akabafasha gukomeza kwiga , kurya , kwambara akabasha no kwishyura amafaranga y’ikode ntawe asabye kuko uwagombaga kumuha yamutaye munzu wenyine akigendera akajya gushaka undi mugore.
Yankuruije yagize ati:” Njyewe icyatumye mbikora ni ukwiteza imbere, niyo waba ubana n’ubumuga ntabwo wabimuharira wenyine.Nanjye , umugabo ndamufite ariko yaransaize.Rero maze kubona ko abana banjye bankeneye kandi ari njye gusa uhari kubwabo, naricaye nshyira ubwenge ku gihe mfata imbegeti, niyemeza gucuruza imbada ndetse n’ibindi bitandukanye mu dufaranga duke nkorera nkajya mbasha kwiyitaho no kwita kubanjye”.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MUBYEYI YIKOREYE IMBEGETI
Uyu mubyeye atajijinganya yahamije ko ariwe wita kubana be ndetse arinawe wishyura amafaranga y’inzu babamo kandi ngo ntabwo byose yabigeraho atabanje gukora cyane.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA.COM ,yagaragaje ko ubuzima afite abukesha umutekano igihugu gifite ashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’uRwanda Paul Kagame kubwo kwita kubanyarwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=-YtWKwhh_Q8
SRC: INYARWANDA.COM