N’ubwo benshi batabikunda ariko n’ubundi bifatwa nk’ibifite inyungu ndetse n’ingaruka k’umubiri nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Ikinyamakuru cya Healthline kigaragaza ko kurarana isubite cyangwa agafata amabere ku bagore n’abakobwa bigira ingaruka zitandukanye zirimo; Kanseri y’amabere , gutuma amabere yawe adakura neza ndetse n’ibizwi nka ‘Breast Sagging’.
N’ubwo byavuzwe gutyo ariko ntakimenyetso na kimwe kigaragara cyemeza ko ibi ari ukuri 100/100 nkuko OperaNews ibitangaza.
ESE NI IBIHE BYIZA BYO KWAMBARA AGAFATA AMABERE KUMUGORE CYANGWA UMUKOBWA MU IJORO ?
Icya Mbere birinda abagore cyangwa abakobwa bafite amabere manini kuribwa nayo .Aba bagore bagirwa Inama yo kurara bayambaye dore ko butuma bagubwa neza cyane.
Bifasha abagore cyangwa abakobwa gutuza kuko uburyo yateye biba byagabanutse haba mu bunini ndetse no mu murebure.Gusa abagore bakagirwa inama yo kutambara udufata mabere tubanuniye cyane.
Mu gihe ubangamirwa n’ingano y’amabere ufite ningombwa ko wambara isutiye cyangwa ukayikuramo.