“Igishoro cya Mbere ni ubuzima” ! Minisitiri w’Ubuzima yagize icyo asaba Abanyarwanda

24/01/2024 10:01

Dr Sabin Nsanzimana , Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yavuze ko iterambere ari ryiza gusa yitsa ku gishobora cyiza muri byose aricyo ‘Ubuzima bwiza’.

 

Ibi yabivuze mu Kiganiro, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku munsi wayo wa Mbere yabaye kuri uyu wa Kabiri 23 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center.Yagize ati:”Igishora cya mbere ni ubuzima, ubuzima bw’umuntu ku giti cye, ndetse n’Ubizima bw’Igihugu.Twese iyo dufite ubuzima bwiza turushaho no gutera imbere.

 

Minisitiri w’Ubuzima kandi yagaragaje ko Munama y’Igihugu y’Umushyikirano y’umwaka ushize, habayeho kuganira ku buryo bwo kwirinda indwara, avuga ko kuri ubu zagabanyutse cyane, urugero nka Malariya.Yagize ati:”Ubundi kurinda indwara, icyatubera cyiza ni uko nta muntu warwara ariko ntabwo bishoboka.Dushobora kugabanya indwara ariko n’urwara akabona umuvura tukagira abaganga benshi kandi bashoboye , tukagira aho bivuriza kandi heza, urwaye akabona imiti n’ibindi bikoreshonk’ibyuma bacamo kwa muganga,akavurwa , agataha byihuse.Rero ntituragera aho ibyo byose binoga ariko naho dufite benshi byo gukora”.

 

Dr. Sabin yagaragaje ibimaze gukora na gahunda zigamije gukomeza kurushaho kunoza serivisi z’ubuzima,Yagize ati:” Ibimaze gukorwa cyane cyane mu mwaka ushize cyangwa muri ibi bihe bya vuba,hari ibitaro byiza byuzuye bya Nyabikenke,Ibitaro Perezida Kagame yari yaremereye Akarere ka Muhanga , ubu byaruzuye n’Ibikoresho bigezweho ndetse byatangiye kuvura abaturage.Muri Muhanga ndetse nibwo tugize ibitaro bidasanzwe by’ababyeyi n’abana bafite ibitanda  hafi 200nabyo byatangiye gukora mu minsi ishize n’Ibitaro byuzuye kubufatanye na Imbuto Foundation”.

Tubibutse ko uyu munsi harakomeza Umunsi wa Kabiri w’iyi nama y’Igihugu y’Umushyikiramo aho Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda baba bayikurikiye mu buryo butandukanye hari aho bari.

 

Advertising

Previous Story

Confy yashyize hasi uburwayi amaranye igihe ashimisha abafana be mu ndirimbo nshya – VIDEO

Next Story

“Umugabo wanjye buri joro yarububaga akajya gusambanya akana k’agakozi Kandi afite abandi bagore batatu” ! Nyirahabimana Bonnette yavuze inkuru ye iteye agahinda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop