Umunyamakuru Yago yatangaje byinshi ku gitaramo cye

21/12/2023 21:20

Nyarwaya Innocent wamamaye cyane muri muzika nka Yago Pon Dat yavuze ibintu byinshi byerekeye ku gitaramo cye cyo kumurika Album ye yise Suwejo, kizabera Camp Kigali ndetse aboneraho n’umwanya wo gishimira Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi uburyo akomeje gushyigikira urubyiruko nyarwanda.

Kuri uyu wa Kane 21 ukuboza 2023 muri Country Inn Hotel habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku gitaramo cya Yago Pon Dat cyo kumurika umuzingo we w’ambere yise Suwejo, cyayobowe na Mustapha Kiddo usigaye akorera Yago TV Show ku muyoboro wa YouTube.

 

Mu gutangira Yago yatangiye ashima abitabiriye Bose, maze yunganirwa na Niyo Bosco washimye kuba arikumwe na Yago Pon Dat.

Muri iki kiganiro Kandi Yago yumvikanye akomeza gushima abantu bari inyuma y’umujyi wa Kigali bakomeje kugira amatike, anavuga ko hari gahunda yo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bikunze kugira ngo buri umwe azitabire iki gitaramo.

 

Yago yatecyereje ku bakunzi be bari mu ntara batabasha kuhagera, ibintu yatangaje mu magambo ye ati “nyuma y’igitaramo tuzagira Suwejo Country Tour ibintu tuzabamenyesha vuba.” kubijyanye n’igihe igitaramo kizatangirira, Yago yavuze ko bizaterwa ahanini n’abafana igihe bazaba bagereye ahazabera igitaramo.

 

Yakomeje avuga ko ibanga akomeje gukoresha mu bikorwa bye byaburi munsi Ari Imana, ati “ Imbamutima zanjye ni ugushimira Imana Kandi nkashimira, ntarindi banga mfite uretse Imana yonyine yabigiyemo, nkunze no kugira Imana yonyine.”

Yago Kandi yatangaje ko ababyeyii be Mama na papa bamubyara ko nabo bazitabira iki gitaramo cye, yaboneyeho umwanya wo gishimira abahanzi Bose bazamufasha haba abo mu Rwanda cg abo hanze yarwo.

Yavuzeko nta muhanzi n’umwe yigeze yishyura nifaranga n’arimwe, bityo ko akwiye kubashima cyane.Niyo Bosco uri mu bahanzi Yago afata nka mwarimu mu muziki Ari mubazamushyigikira ndetse wanaje kumutera ingabo mu bitugu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yago yavuze ko kandi azakomeza gukorana n’itangazamakuru nk’umwuga yubaha ndetse avuga ko bitegura gufungura ikitwa Studio aho Yago TV Show izajya ikorera.Yago yabwiye abakunzi be ko umuzingo ukurikira azawubasangiza ku rubuga rwa YouTube kuri chene yihariye y’umuziki we.

Abaterankunga bihariye biki gitaramo nabo bagiye bavuga icyatumye bakorana na Yago, nka Marchall Real estate yavuze ko nuko Bazi ko Yago yabereye ku busa akaba yigejeje kure, banatangaza ko bitewe nuko uyu muhanzi azitwa mu gitaramo bamufitiye impano ishobora kuba ikibanza cyangwa inzu.

Iki gitaramo kitezweho byinshi, kizabera Camp Kigali kuri uyu wa gatanu taliki 22 ukuboza 2023.

Advertising

Previous Story

Papa Cyangwe yandagaje Bruce Melodie na Then Ben 

Next Story

Umugabo wakubitwaga n’umugore we buri munsi bikarangira bahanye gatanya akomeje kubabaza benshi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop