Umugabo wa mbere wari ukuze ku Isi nta mugore afite yitabye Imana

11/04/2023 12:53

Umugabo witwa Oobe Girindubho Moroo wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) wafatwaga nk’umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku mugabane w’Afurika Afurika, akaba n’ingaragu ya mbere ishaje ku Isi, yitabye Imana agejeje imyaka 146.

Ku mukaru dukesha ikinyamakuru cyo muri DRC kitwa Kinshasa Times, Oobe Giridubho Moroo yavutse mu 1877, avukira mu mudugudu wa Nderi muri Aru mu ntara ya Ituri ndetse aba ari naho aba igihe kinini mu myaka yari amaze ku Isi.

Nyuma yaje kwamamara binyuze ku mbuga nkoranyambaga bituma yimurirwa ahitwa Kinshasa n’ubundi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yaje kurwarira, yashizemo umwuka kuwa 6 w’icyumweru gishize.

Iki kinyamakuru kiganira n’umuntu war umuzi yagize ati “Yari ingaragu kuko ntabwo yigeze abana, yarananutse cyane ku buryo tukiri abana yaduteraga ubwoba. Umuntu yabaga yarabonye mu buzima bwe n’ubundi yamubonaga akamumenya, yari akigenda bisanzwe kandi yari agitekereza.

Iyo twamusangaga mu nzira turi kujya ku ishuri, twamuhaga inzira agatambuka kuko twanatekerezaga ko ari umupfumu”.

Kugeza ubu umuntu uzwi ko afite agahigo k’umugabo ukuze ku Isi ni Juan Vicente Pérez, umuhinzi w’imyaka 112 wo muri Venezuwela.

Juan Vicent Perez we yavutse tariki 27 Gicurasi 1909, avukira mu mugi wa El Cobre, muri leta ya Tachira (mu burengerazuba), nk’uko Guinness World Records ibitangaza

Advertising

Previous Story

Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 78 afunzwe azira kwiba Banki

Next Story

Shaddyboo ngo yababariye bose kandi na we yasabye imbabazi 

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop