Shaddyboo ngo yababariye bose kandi na we yasabye imbabazi 

by
11/04/2023 13:30

 

Umunyarwandakazi uzwi ku izina rya shadibu(shaddyboo)yatangaje ko yababariye bose kandi ngo bivuze ko na we yasabye imbabazi.

 

Ibi abyanditse mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asa nuwibutsa abantu agaciro ko kubabarira.

 

Shadibu uzwi nk’umukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga abinyujije kubrubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yashize hasi ibibazo yari afitanye na buri umwe, asoza avuga ko kubabarira ariyo nzira igeza ku ntsinzi.

 

Yanditse ati:”Nashyize hasi ibibazo nari mfitanye na buri umwe, mbabarira bose, bivuze ko nanjye nasabye imbabazi abo nagiriye nabi, twese turi abantu kandi kubabarira niyo nzira itugeza ku ntsinzi”.

 

Hashize iminsi, shaddyboo atangiye gushyira hanze amagombo y’ubwenge aho agenda ayavanga n’amafoto agaragaza ubwiza bwe. 

 

Dore andi magambo yashyize hanze agatungura benshi:

 

“Uko ngenda nkura niko menya ko nkwiye gukorera mu ibanga kandi menya neza ko atari buri wese ukwiye icyicaro ku meza y’ubuzima bwanjye”.

 

“Kuba mu kuri si ukwibeshya, urukundo rwanjye si ukwibeshya, kwishimira ubuzima si ukwibeshya, kabone n’ubwo naba mfite umubabaro ariko ibyishimo bimpora hafi”

 

“Hari incuti zizakwereka ibihenze, hari n’incuti zizakwereka uko wabigeraho. Hitamo incuti neza”.

 

Advertising

Previous Story

Umugabo wa mbere wari ukuze ku Isi nta mugore afite yitabye Imana

Next Story

Ni ubwa mbere bibaye! Abana bato 8 bigiye i Dubai gukoresha robo

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop