Biratangaje: Umukecuru w’imyaka 78 afunzwe azira kwiba Banki

11/04/2023 11:32

Umukecuru w’imyaka 78 yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’igikorwa cyo kwiba imwe muri banki zikomeye, ni ku nshuro ya gatatu afatiwe muri ubwo bujura.
 
Bonnie Gooch yafatiwe muri Leta ya Missouri muri Amerika nyuma yo kwinjira muri Goppert Financial Bank maze ngo ahereza akandiko umukozi wo kuri ‘guichet’ ya bank amusaba ibihumbi by’amadorari muri cash.

Akimara gukacira izo noti yahise asiga akandi kandiko kavuga ngo “Urakoze, umbabarire sinari ngambiriye kugutera ubwoba”, nuko yatsa imodoka arigendera.Amashusho y’umutekano yerekana Bonnie Gooch akubita kuri ‘guichet’ ahatira umukozi wa banki kumuha Cash vuba.

Amakuru avuga ko hiyambajwe Polisi maze iza gufata uyu mukecuru yahaze manyinya n’inoti yazinyanyagije mu modoka.

Yahise atabwa muri yombi aregwa icyaha cyo kwiba cyangwa kugerageza kwiba banki nk’uko Police Chief Tommy Wright yabIBwiye ikinyamakuru Kansas City Star.Yagize ati “Ubwo abapolisi bamwegeraga, babanje kwibwira ko bibeshye…ni umukecuru mutoya wasohotse [mu modoka]. Mbere twabanje kugira ngo twibeshye ku muntu.”

Si ubwa mbere Bonnie Gooch ashinjwe ubujura kuko muri 1977 yarabuhaniwe muri California arongera ahanirwa kwiba banki mu 2020 ubwo ngo yahaye umukozi wa banki ikarita y’isabukuru yanditseho ngo “ubu ni ubujura”.Uyu mukecuru w’imyaka 78 uheruka wasohotse gereza mu Ugushingo 2021 nabwo azira kwiba banki ubu ari muri kasho aho ashobora kurekurwa atanze $25,000 (27,000,000 Frw).

IBOMO: BBC

Advertising

Previous Story

Ukekwaho kwica Dr Muhirwe wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yarashwe

Next Story

Umugabo wa mbere wari ukuze ku Isi nta mugore afite yitabye Imana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop