Umunyamuziki Gravity Omutujju yavuze ko yaretse gukora injyana ya Hip-hop kuko ngo ari injyana y’abantu bakubiswe baragira akantu.
Gravity Omutujju yavuze ko nyuma yo kureka gukora injyana ya Hip-hop agiye gusohora indirimbo zo mubwoko bwa Kidandali kuko ngo zitanga amafaranga menshi cyane.
Yakomeje avuga ko ariwo mwanzuro yafashe mwiza kuko ngo impinduka zigaragara ziri hafi no kumugaragaraho.
Yavuze ko yamenye aho amafaranga ari Ariyo mpamvu mugiye kujya mwumva indirimbo zanjye zahindutse cyane. Sinigeze nkorera amafaranga nkora injyana ya Hip-hop ariko nyuma yaho nsohoreye indirimbo yanjye Kwepicha, ubu nakoreye amafaranga menshi, ibyo yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube.
Gravity Omutujju yatangiye ari umuririmbyi ukora injyana ya Hip-hop ariko nyuma aza kubihindura akora injyana ya Kidandali.
Source: howwe.biz
Umwanditsi: Byukuri Dominique