Monday, May 13
Shadow

“Umugabo utaguhaye amafaranga kuri St Valentin ntacyo aba aguhaye” ! Joro

Umwe mu bagabo bazwi mu gihugu cya Nigeria witwa Joro Olumofin yagaragaje ko amafaranga ariyo mpano ya mbere umugabo akwiriye guha umugore we ku munsi w’abakundana no ku yindi minsi.Yasobanuye ko umugabo udaha umugore amafaranga ntacyo aba amuhaye.

Uyu muganga w’urukundo yemeje ko nta kintu kiryoha kandi kigashimisha umugore nko kubona umutumwa bwa Bank , Momo cyangwa ubundi buryo bumubwira ko yakiriye amafaranga avuye ku mugabo we.Joro kuri we ngo umugore uri mu myaka 25 , akaba ari mu rukundo , ikintu cy’ingenzi cyane kuri we ni amafaranga ahawe n’uwo bakundana kuko ngo utayamuhaye atagomba kumwizera.

Yagize ati:” Bagore , niba uri mu rukundo ukaba ufite cyangwa uri hejuru y’imyaka 25 y’amavuko.Amafaranga akwiriye kuba impano ya mbere wakira ku munsi w’abakundana. Umugabo utaguha amafaranga kuri wo munsi nta mpano aba yaguhaye.Uko yaba angana kose, ariko nta cyiza nko kubona ubutumwa bwa wakiriye buvuye ku gukunda”.