Umugabo ufite abana 29 wahoze aririmba muri Korali z’abarokore asigaye yambara impeta n’amaherena – VIDEO

11/02/2023 22:47

Imyaka n’iminsi bitwara byinshi,ariko wibaza iki iyo ibihe bigeze mu Banyamadini bagahindura imyizerere? Ese niki gituma umuntu ava mu idini yizereragamo cyane ? Amadini agira umwihariko ku myambarire n’imigaragarire ese bigenda bite ngo batandukane n’abayoboke bayo ?

Safari Issac yamenyekanye cyera cyane mu kugira inzu itunganya imiziki ,ndetse Theo Bosebabireba burya ngo indirimbo yahereyeho zakorewe muri iyo nzu y’imiziki ya safari Issac ,wanaririmbaga muri Choral AGAPE ya nyarugenge ariko ubu yayiteye umugongo ayoboka ubusitari butangaje

safari acuranga gitari mu buryo bwose yaba aryamye ,yayishize mu mugongo , mu mano n’ahandi. Aganiriza itangazamakuru yahamije ko agikijijwe ariko atakiri umu ADEPR kuko ngo bamushyiragaho amananiza yuzuye amategeko bikamubangamira kandi nta mucuranzi ukumirwa ku myambarire kuko yambara uko ashaka rero ngo nta mpamvu yo ku mubuza uburenganzira bwe kuko Imana itaba mu myambarire. Ati:”Ndi kwisubiza umwanya n’icyubahiro natakaje n’uburenganzira bwange aba ADEPR banyambuye.Ntawukwiye kumbuza kwitwara uko nshaka uko nambara ,uko mbaho n’ibindi.

Abantu benshi ntibahuriza k’uburyo amadini abangamira abantu yitwaye imyemerere yabo cyane ishingiye kubigaragara inyuma kumaso, benshi bakijujutira ko bibaye byiza bajya bareka umuntu akisanzura n’ubwo abanyamadini bo bakunda kubwira abayoboke babo ko “nibajyenda uko bishakiye Imana izabahana” .

Wumva umuntu usenga yakwitwara ate? Ese imyambarire n’imigaragarire Imana koko iyifataho umwanya mu gutanga agakiza? Ko hari abavuga ko Kwizera ko yesu yapfuye akazuka bihagije? Ubyumva ute??.Nk’umwe mubari bafitiye runini umuziki Nyarwanda by’umwihariko munjyana yo kuramya no guhimbaza Imana, bose basigaye baragiye muzindi njyana , abandi berekeje intekerezo zabo mu busitari.Aha bitanga umukoro n’amahurizo akomeye kubantu bakiri bato kuburyo bibashyira mu mahurizo atuma babura amahitamo y’aho bakwerekeza impano zabo.

Usibye uyu mugabo, benshi bahanzi Nyarwanda batangiriye mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana babivuyemo berekeza mu njyana y’indirimbo zisanzwe ziririmbwa n’abahanzi basanzwe.Ese tuvuge ko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nta mafaranga abamo ? Ahari twaba twirengagije ibintu byinshi birimo ko hari abakiwurimo kandi bameze neza.


https://www.youtube.com/watch?v=8avveCKaz8I&t=8s

Advertising

Previous Story

Ese gukora imibonano mpuzabitsina k’umugore utwite ni byiza

Next Story

Menya ibimenyetso bizakwerekako utwite

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop