Umuvugizi wa RIB yunze murya Mutesi Jolly yihanangiriza abantu batesha agaciro uwagiye kurega aharanira uburenganzira bw’uwahohotewe yihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga

19/10/2023 18:34

Umuvugizi wa RIB Bwana Murangira B Thierry mu kiganiro yagiriye kuri RTV  cyiswe ngo ‘ IBYAHA KUMBUGA NKORANYAMBAGA’, yagaragaje ko bitari bikwiriye ko umuntu ushaka uburenganzira bw’umukobwa cyangwa uwahohotewe afatwa nabi kugeza n’ubwo ahohotewe n’itsinda ry’abishyize hamwe baziko biyoberanya.

 

 

Muri iki kiganiro cyarimo abatumirwa batandukanye babanje kugaragaza ubwoko bw’imbuga nkoranyambaga zitandukanye zikoresha n’abantu bafiteho ‘Konti’ bagamije kugaragaza amarangamutima yabo ndetse n’ibitekerezo byabo.Umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro , yagize ati:”Ese niryari RIB ishobora kunyandikira intumaho mu gihe hari ibyo nanditse bishobora kuba byaranze icyaha.Icyaha ni iki kumbuga nkoranyambaga. Ese ubundi izi mbuga nkoranyambaga dukoresha tuziha amakuru gute nk’abazikoresha ? Ni iki ubundi ?”.

Muri iki kiganiro cyarimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha , RIB , Dr Thierry B. Murangira ndetse n’abandi batangaga ibitekerezo kuri iyi ngingo.Ubwo Umuvugizi wa RIB yagira icyo avuga kumbuga nkoranyambaga , yatangiye asobanura ko gukoresha imbuga ari byiza.Yagize ati:”Mbere na Mbere navuga ko ibyiza byo gukoresha imbuga nkoranyambaga , ni byinshi cyane kurusha ibibi birimo.Gukoresha rero imbuga nkoranyambaga ni byiza cyane cyane iyi zikoreshejwe neza, kuko iyo zikoreshejwe nabi na byo bigira ingaruka.

 

 

Imbuga nkorambaga rero ziri ubwoko bwinshi ndetse nta nubwo wavuga ati kugeza ubu ungubu ni izi ngizi zigenda ziyongera bashyiramo n’ubundi buryo butandukanye bwo kuzikoresha bitewe n’icyo uwayikoze yifuza”.

 

 

Yakomeje agira ati:”Dusesenguye iryo jambo turasanga harimo ; Imbuga Nkoranya Mbaga . Iyo bavuze IMBUGA , mu Kinyarwanda , imbuga ni ahantu hahurira bantu benshi batandukanye, naho NKORANYA, urumva hajemo ijambo gukoranya, bivuga gushyira hamwe , kwegeranya . MBAGA = Abantu.Ni ukuvuga ngo ni ahantu  , ni imbuga aho abantu bahurira, bakagira ibyo bavuga , bakagira ibyo baganira , ari ubumenyi basangizanya.Kubw’ibyo rero , hazamo ijambo uruhame, ni ukuvuga imbuga nkoranyambaga , ahantu hahurira abantu ariko muruhame”.

 

Ati:”Umuntu wayitekereje yarebye uburyo abantu babayeho mu buryo twavuga nko kujya mu isoko, ninko kujya mu gikorane, ariko noneho uko bigenda byaguka imbuga nkoranyambaga, ziragenda zigarurira imitima ya benshi , kubera ko uburyo zikoreshwamo bworoheje ubuzima , ndetse bwihutisha n’iterambere.Twavuze rero muruhame , aha niho abantu bagomba guca akarongo bakabyumva, bakabisobanukirwa”.Bwana Murangira B Thierry yavuze ko ibikorewe kuri ‘Website, Watsapp, TikTok , n’izindi bifatwa nk’ibikorewe muruhame.

 

 

Agaruka kubannyega abatanze ikirego cy’uwahohotewe , Murangira B Thierry yagize ati:”Umuntu yagize gutya , yabangamiwe, yagiye gutanga ikirego cyane ibi birego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ari ibya GBV,ibyo byose.Ugasanga umuntu yagiye kurega noneho bagatangira bakamunnyega.Bakamunnyega bagakoresha amagambo umuntu atasubiramo.Ngo harya ngo bagusambanyije inshuro zingahe , ngo kuva Kibagabaga kujya hehe ?Turabihanangiriza.

 

Ibyo muvuga turabyumva kandi bigize ibyaha. Ibyo bintu byo kunnyega umuntu kuko yatanze ikirego cyerekeye ,… Ngo wari wijyanye wari wagize gute. Ibyo rero , ni ugushaka gutera ubwoba babantu bari bagize Courage yo kujya kugaragaza ibikorwa bakorerwa bya harasimenti zishingiye ku gitsina [[Ihohotera rishingiye ku gitsina]. Ubwo ni ubundi buryo bwo gushaka kubatera ubwoba ngo ntibazabivuge cyane rero iyo ari umuntu uzwi [Celebrity], bitaga ngo umustari ugasanga babantu wenda bitewe n’ibyo uwo mustari yabahaye barakora ibyo bo bita ubwabo ngo ‘Social Justice’. Gushaka ngo sosiyete imukureho icyaha nubwo urukiko rwakimuhamya bakoresheje izi mbuga nkoranyambaga kubera  ibyo babahaye turabizi kuko inkuru ibogamye ni urucabana.

 

 

Ngira ngo ubu ni uburyo bwiza kugira ngo [Cyber Bulling], ntabwo ari indangagaciro zagombye kuranga Abanyarwanda, kandi ni Channel nka zingahe usanga bahererekanya bazana ho abantu.Ibyo bintu turabihanangiriza , ibyo bintu bya Cyber Bulling , ibyo bintu byo gushaka Sexual Harassment biri ‘Online’ turabihanangiriza”.

 

 

Yakomeje agira ati:”Hari n’ikindi cyagaragaye aho bashaka guhohotera uwatanze amakuru, ibyo bigaragagara muri rya tegeko rya Protection Winslow Brower’s, kuko njyewe nagize umutima mwiza, nanze icyaha , nanze kugihishira nkajya kukigaragariza ubugenzacyaha, ugasanga ninjye ubaye ikibazo kuriya social Media y’ababantu bakeya”.

 

 

 

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko uwakabaye ikibazo ari uri mu makossa aho gufata uwatanze amakuru ngo abe ariwe uba ikibazo ndetse agaruka no kubaketsweho gusambanya abana avuga ko  abagaragaje ibyo byaha ataribo bagomba kuba ikibazo.

REBA IKIGANIRO CYATAMBUTSE KURI RTV HASI.

Advertising

Previous Story

Uriga amezi 3 gusa uhabwe impamyabumenyi ujye kwihangira imirimo ! Iyandikishe muri Logic Training Center ikigo gitanga amasomo mu mezi 3 gusa bakaguha n’akazi

Next Story

Umugabo n’umugabo bafite ubumuga bw’ubugufi bibarutse umwana mwiza maze bashima Imana

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop