Umugabo arashinjwa gutema mu mutwe mugenzi we wamutwariye umugore ubwo yari afunzwe

01/12/2023 10:09

Kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Nyanza hari umugabo wafashwe ashinjwa gutema mugenzi we amuhora ko yamutwariye umugore.

Uyu mugabo witwa Gatoya bivugwa ko yari amaze igihe afunguwe , yahise atema mugenzi we ngo wamwinjiriye umugore igihe yari afunzwe.

Uyu mugabo wari yarafunzwe azira gukubita umuntu yasize umugore we asanga hari uwamwinjiriye. Ibi byabereye mu Murenge wa Busasamana , Akagari ka Rwesero , Umudugudu wa Rugarama.

Ikinyamakuru umuseke, gitangaza ko uwo mugabo watemwe yarimo gusangira n’uwitwa Bernard maze utegwa ahita amutema mu mutwe.

 

Bernard abajijwe impamvu atareka urugo rw’abandi, yavuze ko yakuye abana be mu mirire mibi bityo ko atareka Kandi ngo uwo mugore nawe yemeza ko akunda uwo mugabo watemwe.

Ukekwaho gutema mugenzi we,yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe uwatemwe yahise ajya kuvurirwa ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza.

Advertising

Previous Story

Urwango rwari Hagati ya Zari Hassan na Fantana wasomanye na Diamond Platnumz rwaburijwemo

Next Story

Kitoko yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Uri Imana’ – VIDEO

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop