Umugabo akomeje gushimirwa ubutwari nyuma yo gukomera ku rukundo rwe akemera umugore ufite indwara y’uruhu

29/07/2023 23:38

Mu nkuru y’urukundo yakoze ku mutima ya benshi, Niyindeba Janvier yavuze byinshi ku rukundo rwe n’umugore we Nyirantezimana Domitila, umugore ufite indwara y’uruhu yatumye abantu bose bamwanga.

 

Uyu mugabo Janvier avuga ko abona umugore we Domitila bwa mbere yamubonye ari muri Korari ariko araririmba.Ngo akimara kubona uwo mukobwa Domitila, yahise amukunda kumwe ukunda umuntu ukimubona ndetse yiyemeza ko yamubwira ko yamukunze bakajya mu munyenga w’urukundo.

 

Gusa ngo uyu mugore Domitila wari Uzi ikibazo cy’uruhu afite ndetse abizi ko Bose bamwanga ntiyigeze abyumva ko uyu musore yamukunze.

 

Ngo gusa uyu mugabo Janvier ntiyigeze arekera cyangwa ngo acike intege zo gukomeza gukunda Domitila cyane ko ngo yatangiye kujya amwitaho cyane Kugira ngo uyu mukobwa abone ko Ari urukundo rwa nyarwo kuko ngo yizeraga ko umutsinzi wanyawe atajya acika intege.

 

Muri uko gukomeza kurwanira urukundo rwe yita kuri Domitila ubudasiba nibyo byaje gutuma uyu mugore nawe abibona ko Koko uyu mugabo Janvier amukunda nyabyo ndetse amwemerera ko bajya mu rukundo Noneho.

 

Urugendo rurerure rw’urukundo rwabo ntirwari rworoshye dore ko bahuye na byinshi aho umuryango wuyu musore utishimiraga uyu mukobwa kubera uko asa gusa Janvier nkumuntu wakundaga uyu mukobwa ngo yirengagije byose yiyemeza gukomera ku rukundo rwe ngo niyo byagenda bite ko atareka umukunzi we.

 

Ku munsi w’ubukwe bwabo, aba bombi bari kumwe gusa kuruhande rw’imiryango ubwitabire bwari hasi cyane gusa birengagije ibyo byose bemeranyije kubana mu bibi ndetse n’ibyiza bemeranya kutazahemukirana.

 

Nyuma yo kubana n’ubundi ibibazo ntibyarangiye, batangiye guhura ni bibazo by’ubucye ndetse ninzu ya Janvier iza kugurishwa batangira kubaho mu bukode bakodesha. Si ibyo gusa Kandi kubera ikibazo cy’uruhu uyu mugore Domitila yari afite nacyo cyakomejo kubuza uyu mugore kubona akazi nabyo bikomeza kongera ubucyene mu muryango.

 

Gusa abo bombi bashize umubano wabo ahagaragara, ubwo ni kubitangaza makuru ndetse bo bavuga ko biteguye kwiyubakira inzu yabo bagatangira ubucuruzi nabo bakiteza imbere nk’abandi Bose.

 

Mu gusoza, inkuru ya Janvier ndetse na Domitila ni imwe mu nkuru y’urukundo yakoze ku mitima ya benshi, ni imwe mu nkuru igaragaza urukundo nyarwo ko rukibaho. Bavuga ko kwemera kuza kubitangaza makuru byatuma abandi bahura ni mbogamizi mu rukundo rwabo bazirwanya ndetse bagakundana batitaye kubantu, ndetse nabo bafite ikibazo cy’uruhu cg ubundi burwayi gutinyuka bakumvako nabo Ari abantu Kandi Bakundwa.

 

Uyu mugabo yasize inkuru hirya no hino ku mbugankoranyambaga ndetse akomeje gushimirwa ubutwari n’abatari bacye kubera ubutwari bwe bwo gukomera ku rukundo rwe.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source:muranganewspaper.co.ke

Advertising

Previous Story

Umurundi yamfashe ku ngufu antera inda ahita acika none nabuze icyo ntungisha umwana! Uwamahoro Sandrine yabyaye afite 15 aratabaza!

Next Story

Umukobwa witwa Mercy akomeje kwicuza nyuma y’uko ataye iwabo heza akajya kubana n’umukunzi we wibera mu gishanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop