Umubyeyi yitabye Imana nyuma yo kurya chocolate irimo uburozi yakiriye ku isabukuru ye y’amavuko

25/05/2023 22:42

Lindaci Viegas Batista de Carvalho wo muri Brazil yakiriye chocolate ku isabukuru ye y’amavuko yoherejwe n’umuntu atazi biri kumwe n’indabo nkimpano.

 

Uyu Ms Carvalho w’imyaka 54 yariye iyo chocolate aza kwitaba Imana bidatinze. Umuryango we ucyeka ko uyu mubyeyi yarozwe ndetse abashinzwe umutekano batangiye gukora iperereza.

Mushiki wuyu mubyeyi witwa Lenice Batista yavuze ko uyu mubyeyi yatangiye gufatwa akimara kurya iyo chocolate, amaboko ye agatangira gutitira ndetse n’amaso atukura cyane.

 

Yaje kwitaba Imana akimara kugezwa ku bitaro. Umuhungu wuyu mubyeyi nawe yaje kugerageza arya kuri chocolate imeze nkiyo nyina yariye ariko ntibyagira icyo bitanga.

Umwe mu baganga bakora aho ku ivuriro yatangaje ko ubwo uyu mubyeyi yagezwaga ku bitaro agapimwa yasanze mu mubiri we harimo uburozi bw’imbeba buzwi nka Sumu Ya Panya.

 

Abashinzwe umutekano bakomeje gukora iperereza ngo barebe Niba iyo chocolate ariyo yahitanye uwo mubyeyi ndetse barebera no muri rusange icyahitanye uwao mubyeyi.

Umuryango wuyu mubyeyi wavuze ko uyu mubyeyi yari afite ikibazo mu mbugankoranyambaga ze ndetse ko mu minsi ishize yahamagawe n’umuntu utazwi. Imubwira ko hari agapfunyika yagenewe, ababwira ku gasiga aho umukunzi we akorera. Gusa yirinze kurya iyo chocolate ataramenya ko ari we yagenewe.

 

Uwahoze ari umugabo we yavuze ko yamwoherereje impano bityo uyu mugore yumvako nta kibazo aramutse ariye iyo chocolate gusa nyuma uwahoze ari umugabo we yavuze ko yakinaga nta mpano yohereje.

 

Mushiki wuyu mubyeyi yavuze ko atacyeka uwahoze ari umugabo wuyu mubyeyi ngo kuko bakiri kumwe bakundanaga ndetse cyane. Ngo gusa baracyeka uwahoze ari umugabo we wavuba kuko yandikiraga uyu nyakwigendera message amutera ubwoba.

Ndetse ko yanabwiye uyu nyakwigendera ko ashaka kubona igihanga cye.

 

Kugeza ubu ntawe urafungwa gusa iperereza rirakomeje.

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: UNILAD

Advertising

Previous Story

Umugabo ufite abagore 8 yatangaje ko bose abitaho mu buryo bukwiye kandi bakanyurwa ntibagirirane amashyari

Next Story

“Ubundi wowe namira n’igisasu kubwawe ahubwo uzandwaza indege pe ” ! Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamubwiye ko amukunda cyane ndetse ko yamutoye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop