Miss Mwiseneza Josiane yasubije umusore wamubwiye ko amukunda cyane ko yakwisiga n’amarangi nyuma y’aho uyu mufana we amubwiye ko yamutoye cyane ubwo yiyamamazaga ndetse ko yamira n’igisasu kubwe.
Miss Mwiseneza Josiane yavugishije AbanyaRwanda n’Abanyamahanga mu mwaka wa 2019 ubwo yakandagizaga ikirenge cye mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda2019 kandi akarizamo yifitiye icyizere kidasanzwe dore ko yari aturutse mu Karere ka Musanze yagera i Rubavu agahigika abakobwa bari bafite ubwiza ubundi agakomeza muri iri rushanwa.
Nk’uko amazina ye agaragara kuri Konti ye yakoresheje yandikira Miss Mwiseneza Josiane kubutumwa yari yashyizeho abigaragaza , uyu musore yitwa Rama Alpha Romeo.Yanditse amagambo yakoze Josiane kumutima bituma amubwira ko kumubona ari kimwe mu bintu byoroshye cyane.
Uyu musore yaragize ati:” Wallah ubundi wowe namira n’igisasu kubwawe ahubwo uzandwaza indege.Wowe Uzi amarangi nisize ngutora Sha ? Ariko hari igihe wenda nzakubona Face to face (Imbona nkubone) gusa Ndagukunda mwana”.
Nyuma y’aya magambo Miss Mwiseneza Josiane yamusubije ko kumubona bitagoye agira ati:” RAMA kumbona amaso kumaso biroroshye cyane”.
Uyu musore yatanze igitekerezo ku ifoto ya Mwiseneza Josiane aho yari yagize ati:” Mugire Weekend nziza”.
Igitangaje ni uko mubantu bose banditse bagaragaza ko bashaka kubona Josiane uyu musore ariwe wenyine yabashije gusubiza akamwerekako ari ubishaka yamubona mu buryo butagoranye.
Miss Mwiseneza Josiane yabaye Nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi muri Miss Rwanda ya 2019
Uwavuze ko akunda Josiane cyane